Gasabo: Umusaza akurikiranyweho kwica umugore we bapfa igitoki

Sangiza iyi nkuru

Umusaza witwa RUKERATABARO Evariste w’imyaka 72 y’amavuko akurikiranyweho kwiyicira umugore babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, NYIRAMISAGO Claudine bapfa ko yatemye igitoki batabyumvikanyeho.
Uyu musaza wari utuye mu murenge wa Ruhuha, Akarere ka Bugesera mu Ntara y’IBURASIRAZUBA bikekwa ko yishe umugore we ku itariki ya 07/03/2017 bapfa igitoki yari atemye ngo agitekere abana, ahita atabwa muri yombi n’abaturage ubwo yageragezaga gutoroka ubu akaba ari gukurikiranwa n’urukiko rwa Gasabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubushinjacyaha buvuga ko Rukeratabaro ngo yishe umugore we amukubise igiti mu bitugu no mu mutwe nyuma yo gutongana umwanya munini.
Uyu mugabo yemera icyaha ashinjwa cyo kwica uwo bashakanye, akavuga ko umugore we ariwe wabanje kumutera icyo giti na we akagifata agahita akimukubita agapfa.
Dosiye ye yashikirijwe Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, ubu akaba akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 140 y’Itegeko Ngenga no 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Biteganyijwe ko azitaba Urukiko tariki ya 03/04/2017 akaburana mu mizi ku cyaha aregwa kuko yemera icyaha. Iki cyaha kiramutse kimuhamye yazahanishwa igifungo cya Burundu.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *