Abaturage batuye mu Karere ka Gatsibo barasaba ubuyobozi kubatabara kubera amashuri ari kure bigatuma abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye biga kure yabo.
Ababyeyi bavuga ko abana babo bakora urugendo rurerure cyane bajya kwiga bitewe n’uko aho batuye ari kure y’ahari amashuri.
Umwe mu babyeyi avuga ko abana babo biga kure y’aho batuye ku buryo hari n’abacika intege bakareka kwiga.
Gakumba Augustin asanga bakwiye gufashwa kubona ishuri hafi kuko bibangamiye uburezi mu Murenge wa Muhura.
Yagize ati: “Hano nta shuri dufite abana bacu biga kure ku buryo babyuka butaracya bagatema ijoro kuko saa kumi baba batangiye kujya kwiga ku buryo badasinzira neza ndetse bagera ku ishuri bananiwe kuko igihe gito bakoresha n’amasaha atatu bihuse ku buryo batiga neza ndetse harimo n’abarambirwa bakareka ishuri bakajya gukorera amafaranga.”
Umubyeyi utuye mu Murenge wa Rugarama nawe asanga babangamiwe n’uko hari abana biga kure ku buryo bituma batiga neza kuko bakora urugendo rurererure.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bugingo Jean Pierre agira ati: “Abana biga kure ku buryo usanga dukeneye amashuri kuko abana bakora urugendo rurerure bajya kwiga ugasanga batabona umwanya wo gusubira mu masomo mu karere kacu dukeneye kwegerezwa amashuri kuko turabangamiwe kandi twifuza ko abana bacu biga bagatera imbere nk’abandi.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwemeza ko bwatangiye gukemura ikibazo cy’abanyeshuri bakora urugendo rurerure bajya ku ishuri.
Richard Gasana, umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, aragira ati: “Koko hari aho usanga abana bakora urugendo rurerure bajya ku ishuri ariko twatangiye gukemura icyo kibazo kuko hari ishuri perezida wa Repuburika yaduhaye Simbwa ryuzuye ndetse ahitwa Gikobwa muri Rwimbogo twabahaye primaire nshya mu gihe abana bakoraga ibirometero 16, ahitwa Nyagakorokombe muri Muhura, muri Kageyo, muri Rugarama, na Rwimbogo, hari aho abana bakora ibirometero 14 na 12 muri uyu mwaka hari amashuri tuzubaka ariko tuzagenda duhera ku bababaye kurusha abandi bakora urugendo rurerure.”
Uretse amashuri abanza n’ayimbuye mu Karere ka Gatsibo, hari n’ikibazo cy’abana b’incuke badafite aho kwigira abenshi bigira mu nsengero ndetse kubera ubucye bw’amashuri usanga abarimu babangamirwa no kutabona agahimbazamusyi nk’aho mu Murenge wa Gasenge ababyeyi bemereye umukorerabushake agahimbazamusyi ariko ntigatangwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ngabonziza Justin


