Gatsibo/Kiziguro : Abakora irondo ry’umwuga barataka kumara amezi atatu badahembwa

Sangiza iyi nkuru

Abakora irondo ry’umwuga mu kagari ka Ndatemwa, Umurenge wa Kiziguro barinubira gucunga umutekano badahembwa bityo ko bikomeje gutyo bashobora guhagarika aka kazi.

Bavuga ko bamaze amezi 3 badahembwa umushahara bagomba guhabwa buri kwezi.
Umwe muri bo ukorera mu kagari ka Ndatemwa avuga ko n’ubundi bagenerwa umushahara udahagije hakiyongeraho no kutawubahera igihe.

Yagize ati “Buri kwezi twemerewe kujya duhembwa amafaranga ibihumbi cumi na bitanu ndetse iyo bamaze kuyakata kuri sacco dusigarana amafaranga ibihumbi 14 ariko ikibazo dufite ni uko ubu tumaze amezi atatu bataduhemba kandi urebye akazi dukora usanga tuvunika tukibaza uko tuzabaho. Bitugiraho ingaruka bitewe n’amadeni tuba twaragiye dufata, abadukopa baba bazi ko tuzabishyura twahembwe ,turasaba ko abayobozi bacu bakemura ikibazo cyacu kugira ngo tubone amafaranga yacu. “

Undi munyerondo utashatse ko amazina ye atangazwa, yemeza ko bahabwa inshingano zigoye ariko ntibahabwe umushahara bemerewe n’ibikoresho.

Agira ati “Abanyerondo twaragowe cyane nk’uko utubonye ubu ni saa munani twiriwe mu kazi ariko tubabazwa n’uko bataduhemba kandi turara ijoro ducunze umutekano w’abaturage, nta mwanya tujya tugira wo kuruhuka kuko gahunda yose ikenewemo abaturage baraduhamagara tukajya kubashaka mu ngo zabo kugira ngo bitabirire ibikorwa biba byateguwe n’ubuyobozi”.

Arakomeza, ati “Murumva ko nta bikorwa bindi twabasha gukora byo kudutunga akazi kacu ni ugucunga umutekano w’abaturage ,uretse kudahembwa dufite ikibazo cyo kudahabwa ibikoresho nk’amasitimu twifashisha tumurika ndetse n’inkweto zijyanye n’ijoro ,niba babona akamaro k’umurimo dukora bakwiye kuduhemba bakanaduha ibikoresho twifashisha “

Bwiza.com ivugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Ndatemwa, Nganika Frederick, ku murongo wa telefoni yasubije agira ati “Ndi kumwe nabo ariko reka mbanze mvugane nabo ndaje ndakubwira .“

Twongeye kumuhamagara ariko ntiyafata telefoni inshuro 5 zose tworohereza ubutumwa bugufi ntiyabusubiza.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo buvuga bugiye gukurikirana icyo kibazo kandi bazafasha abo banyerondo ibibazo byabo bigakemuka nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’akarere ushinzwe ubukungu n’iterambere, Manzi Theogene.

Agira ati “Icyo kibazo ntabwo twari tukizi ariko tugiye kugikurikirana kuko akamaro k’irondo ni ntagereranywa, ibazo bafite tuzabikurikirana tubikemure .“

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *