Gatsibo: Mufulukye arasaba buri Koperative gukora igamije inyungu z’abanyamuryango bayo

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga 2019, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’amakoperative ku rwego rw’igihugu, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yasabye buri Koperative gukora cyane igamije guteza imbere abanyamuryango bayo bose.

Ubwo uyu munsi mpuzamahanga w’amakoperative wizihizwaga mu Karere ka Gatsibo, witabiriwe n’inzego zirimo iz’Ubuyobozi,inzego z’Umutekano n’abanyamuryango b’amakoperative akorera muri aka Karere. Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Fred Mufulukye, yavuze ko Amakoperative yafashije abanyamuryango kwihangira umurimo no guhanga udushya mubyo bakora.

Guv. Mufulukye avuga kandi ko Koperative ari uburyo bwo kwihangira imirimo, bufasha guhanga udushya no guhashya ubukene, bukanateza imbere imibereho y’Abanyamuryango bayo n’abanyarwanda muri rusange, bityo ko buri koperative igomba kungura umunyamuryango.

Yagize ati “Uyu munsi rero ni umwanya mwiza ku muryango w’amakoperative wo kongera gutekereza ku bikorwa mukora, niba bikorwa ku buryo bunoze, akamaro bifite mu kuzamura imibereho y’abanyamuryango ndetse no mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu”.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti  “Koperative umurimo unoze”. Guv. Mufulukye akavuga ko koperative muri buri rwego rw’umurimo ibarizwamo, igomba kunoza umurimo ikora, Guhinga koko bya kijyambere; Guhingira igihe, Gukoresha inyongeramusaruro,….

Akarere kaGatsibo gafite amakoperative 252 afite abanyamuryango bagera ku bihumbi 21,255. Abahize abandi mu mihigo bakaba bagiye bahabwa ibihembo.

ko
Guverineri Mufulukye ashyikiriza igihembo Prezida wa koperative Corpriz Ntende, Rugwizangoga Elysee

ko2

zing
Rugwizangoga Elysee, Prezida wa koperative Corpriz Ntende ari kumwe n’abanyamuryango bayo bishimira igikombe bahawe nyuma yo kuba iya mbere, 2019

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *