Gatsibo: Umugabo yiyahuye nyuma yo gukeka ko umugore amuca inyuma

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Gitoki, yiyahuye arapfa ubwo yimanikaga mu mugozi bitewe no gukeka ko umugore yajyaga amuca inyuma.

Ibi byabaye mu ijoro ryakeye tariki ya 20 Ugushyingo 2020 mu Mudugudu wa Sata mu Kagari ka Karubungo mu Murenge wa Gitoki.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki, Mushumba John, yatangaje ko uyu mugabo yiyahuye nyuma yo kumara igihe kinini afitanye amakimbirane n’umugore we ashingiye ku kumuca inyuma.

Gitifu yasabye abaturage kwirinda kwihanira no kumva amabwire ahubwo bakagana ubuyobozi bukabafasha mu gihe bafite ibyo batumvikanyeho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *