Gatsibo:Umugande yatawe muri yombi aryozwa ibiyobyabwenge

Sangiza iyi nkuru

Polisi mu karere ka Gatsibo itangaza ko  yafashe imodoka ifite pulake zo muri Uganda UAY 771H y’uwitwa Stephen Kazoora  yikoreyeye udukarito 200 twa buffalo gin, inzoga ifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda.

Iyi modoka yafatiwe mu murenge wa Kabarore ku munsi w’ejo kuwa 28 Ukwakira ahagana saa kumi  z’umugoroba yerekeza i Kigali nk’uko  Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Theobard Kanamugire  abitangaza.

Ati”  Umushoferi witwa Stephen Kazoora w’imyaka 46 ari na we wenyine wari uri muri  iyi modoka yajyanwe muri gereza. Twakiriye amakuru ku gicamunsi ko iyi modoka yerekezaga Kayonza. Uwaduhaye amakuru yari azi neza iyi modoka, yari azi pulake zayo, byatworoheye kuyifata”

Ibi ni mu gihe ingamba zo kurwanya abacuruza n’abakoresha ibiyobyabwenge muri iyi ntara bishyizwe imbere.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Ni mu gihe polisi n’abandi bafantabikorwa bayo  barimo amadini n’amatorero badahwema gukangurira abatuye iyi ntara by’umwihariko uturere twa Gatsibo na Nyagatare duahana imbibe na Uganda kwirinda gukoresha  no gucuruza ibiyobyabwenge.

Ni nyuma yaho ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge mu mezi atatu ashize muri utu turere byafashe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 20 Frw.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *