Gatsibo: Yagannye ishuri ku myaka 50 ngo azatsinde urubanza

Sangiza iyi nkuru

Umusaza w’imyaka 56 y’amavuko wo mu murenge wa Murambi, akarere ka Gatsibo, yiyemeje kujya kwigana n’abo abyaye ngo azakunde atsinde urubanza rwamunaniye. Kabagema Boniface winjiye mu mashuri abanza afite imyaka 50, yatsinzwe urubanza rw’isambu mu 1994, ubu akaba yiga ngo azarubyutse ndetse anarutsinde.
Kabagema ntiyitaye ku nkwenene n’urwamenyo yahawe, ubwo yafataga inzira, ashoreranye n’abana n’abuzukuru. Udutabo mu kwaha, impuzankano ku mubiri, ati Kabagema ndagiye. Aganira na PAXPRESS, agira ati “ abaturanyi baransetse, abana bakajya banshungera ariko nari nzi icyo ngamije.”
Intandaro ya byose ni urubanza yatsinzwe
Isambu Kabagema yambuwe mbere ya 1994, yayiburana agatsindwa urubanza niyo itumye ajya kwiga imvi ari uruyenzi. Iyo sambu ngo yayambuwe na Burugumesitiri wayoboraga Komini Murambi icyo gihe, wayihaye Koperative Abadacogora, akayitanga nta kiguzi. Ngo urubanza yaruburanye imyaka 15 aratsindwa, ibyo akavuga ko byatewe n’uko atazi gusoma.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Intego ye ni ukwiga akamenya gusoma, akamenya amategeko kugeza ateguye urubanza agatsindira isambu ye. Agira ati “Mu rukiko rw’ibanze naratsinze barajurira noneho baza bafite abunganizi. Aho bazaniye abunganizi naratsinzwe kubera ko bazanaga ingingo z’amategeko bakantsinda kubera ubujiji sinabaga nzi iyo biva n’iyo bijya njye navugishaga ukuri kwanjye gusa.”
Mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye agezemo, Kabagema yumva amaze kujijuka bihagije ku buryo ateganya kuubura dosiye y’urubanza rw’isambu ye. Ntatinya guhamya ko ingingo zo mu mategeko zagiye zimutsinda amaze gusobanukirwa izizatuma atsinda abo baburana.
Inzobere mu birebana n’uburezi, Rangira Maxime avuga ko kwiga ku myaka nk’iya Kabagema ari ubutwari, kuko imbogamizi ziba ari nyinshi. Agira ati “umuntu ugeze iyo myaka aba yibagirwa cyane, umutwe we utabasha gufata neza kandi byihuse. Ikindi ngo usibye urwikekwe (complexe)rwo kwigana n’abana aruta, aba anafite izindi nshingano zimubuza gukurikira neza”. Rangira atanga inama ko abashaka kwiga bakuze bajya bageranywa bagakorerwa amashuri yabo yihariye, ngo naho ubundi bivuna uwiga, abanyeshuri bigana na mwarimu umwigisha.
Karegeya Jean Baptiste
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *