Mu gihe umuryango mpuzamahanga ukangurira abagiraneza gutanga inkunga z’ubutabazi muri Gaza, muri Isiraheli abagera kuri 68%, nk’uko ubushakashatsi buherutse gukorwa bubigaragaza, ntibashaka ko iyo nkunga itangwa. Aba bahezanguni cyangwa izi ntagondwa ziza no kwigaragambiriza mu nzira ijyana iyo nkunga muri Gaza, basa n’abahagarika amakamyo azijyanayo ngo atazigezayo.
Itsinda ry’izo ntagondwa z’Abanyayisirayeri , n’amabendera mu ntoki, zabyukiye aho inkunga igenewe abaturage ba Gaza yari kunyura i Nitzana hagati ya Israel na Misiri. Muri ako gace k’ubutayu ariko karimo abasirikari benshi, amakamyo agera kuri 30 yari ategereje gusakwa.
Bamwe mu ntagondwa zigaragambya bashakaga kuyabuza gutambuka. Uwitwa Uri Adeler ati ” iriya nkunga yose igiye muri Gaza gufasha Hamas. Niyo ibaha ingufu. Abana bo muri Gaza nabo ntibagomba kuyibonaho. Kuko kuri njye bariya si abana ahubwo ni abayoboke ba Hamas b’ejo hazaza”.
Bisa n’aho abaturage ba Gaza nta mpuhwe bafitiwe. Amashusho ateye impuhwe y’inzara muduce twa Palestina (aho usanga abantu badashobora no gusohoka Ndlr) ntacyo abwiye abantu. Uyu witwa Roie w’imyaka 21 ati” Ariya mashusho ni meza. Uko azagenda aba amenshi ubwo tuzaba twegereye intsinzi ngo dutsinsura abanyagaza tunasoza iyi ntamabara. Nuko Isirayeli yeme. Kuko uko abanzi bacu bazareba ariya mafoto, bazatekereza kabiri, maze ntibongera kuza kwica abantu ku butaka bwa Isirayeli”.
Izi ntagondwa z’abanyayisirayeli zigaragambya zibikora polisi ireba. Nibadafunga ayo makamyo, nta kabuza bazayatinza mu rugendo mugihe arimo gusakwa, dore ko nabyo bitwara umwanya munini, mbere y’uko byerekezwa muri Gaza kandi hagati aho ubuzima bw’abadafite icyo kurya buzaba buri mu kangaratete.
Bwiza.com


