Général de Police Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, yasabye ubutabera bwo muri iki gihugu kumwemerera agatanga BIF miliyoni 300 kugira ngo abe afunguwe by’agateganyo.
Muri Mata uyu mwaka ni bwo Bunyoni yatawe muri yombi akekwaho ibyaha bitatu, birimo guhungabanya umutekano w’igihugu, guhungabanya umutungo w’igihugu ndetse n’inyungu z’akazi zatadakurikije amategeko.
Byari mbere y’uko kuri uyu wa Kane uyu mugabo agezwa bwa mbere imbere y’ubutabera bw’u Burundi.
Iburanisha rye ryabereye muri gereza nkuru ya Gitega, aho afungiye kuva muri Nyakanga uyu mwaka. Ni iburanisha ryitabiriwe n’abantu benshi nk’uko amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi abivuga.
Bunyoni wanigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Burundi ubwo yageraga imbere y’ubutabera, we n’umunyamategeko we bamaganye uburyo afunzwemo.
Ati: “Mfungiye mu kumba gato gafite inzugi eshatu zifungishijwe iminyururu. Hari abapolisi babiri bahoraho bashinzwe kuncunga. Bibaye ngombwa ko haba ikibazo, kuhamvana byagorana.”
Bunyoni by’umwihariko yavuze ko arwaye diyabete yo mu rwego rwa kabiri, bityo ko akeneye kwita ku buzima bwe.
Yasabye ko yatanga ingwate ya miliyoni 300 z’amafaranga y’Amarundi kugira ngo yemererwe kurekurwa by’agateganyo.
Ati: “Niteguye kwishyura ingwate, byongeye kandi inkiko zafatiriye umutungo wanjye utimukanwa hamwe na miliyoni 300 BIF niteguye gutanga nk’ingwate.”
Bunyoni atabwa muri yombi yavugwaga mu mugambi wo gushaka guhirika ku butegetsi Perezida Evariste Ndayishimiye.


