Général Major Jacques Nduru Chaligonza wari warahawe inshingano ya guverineri w’inzibacyuho w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru yabujije Abanyekongo kunenga igisirikare cy’igihugu, kuko ngo nta handi biba.
Uyu musirikare yavuze ibi ubwo yashyikirizaga inshingano Gen. Major Peter Cirimwami mu muhango wabereye ku biro by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru biherereye mu mujyi wa Goma, kuri uyu wa 19 Nzeri 2023.
Gen. Maj. Chaligonza yagize ati: “Nta kindi gisirikare muzagira kiruta iki. Murasabwa kugishyigikira. Ntabwo nigeze mbona igihugu na kimwe, aho abaturage banenga igisirikare cyabo. Ntibibaho! Mugomba kurata igisirikare cyanyu. Nimutagishyigikira, ni nde muzaba mushyigikira? Ni nde muri inyuma? Ni nde muri kumwe? Ikibazo gikomeye ni icyo.”
Raporo nka Global Fire Index zishyira FARDC ku myanya y’imbere mu bisirikare bikomeye muri Afurika, ariko abaturage bakagifata nk’ikinyantege nke bitewe n’imikorere yacyo, by’umwihariko kuba cyarananiwe kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba.
Abazi FARDC neza bavuga ko mu rugamba rushyushye n’imitwe yitwaje intwaro, abasirikare bayo bahunga, aho guhagarara hamwe ngo barwanire igihugu. Kimwe mu bitazibagirana ni imvugo Gen. Maj. Cirimwami yakoresheje ubwo M23 mu 2022 yarushaga imbaraga iki gisirikare, akavuga ko basubiye inyuma kugira ngo bazatungure umwanzi (tactical retreat), ariko kugeza ubu ibice bambuwe bakaba batarabyisubiza.


