Kenya: Abatinganyi bashobora kuzajya bafungwa kugeza ku myaka 50

Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya iri kwiga ku mushinga w’itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina, ku buryo uwabihamijwe azajya ahanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka 50. Igitekerezo cy’uriya mushinga wa ririya w’itegeko ryiswe ko rigamije kurengera umuryango cyazanwe na Despite Peter Kaluma uhagarariye agace ka Homa Bay mu nteko ya Kenya. Ni itegeko rigamije gukumira ibikorwa […]

Igitabo ku banyeshuri 176 cyatumye umuyobozi muri REB yotswa igitutu

Abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC, batunguwe no gusanga hari ibigo by’amashuri bidafite ibitabo bihagije, aho usanga hari abanyeshuri 176 bahurira kuri kimwe, mu gihe umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi bw’ibanze, REB, yerekanaga ko byibuze batanu cyangwa batatu ari bo bahurira kuri kimwe. Kuri uyu wa 20 Nzeri 2023 […]

Umurambo w’umuhanzi w’Unya-Nigeria ‘MohBad’ ugiye gutabururwa

Amagana y’abafana b’injyana ya Afrobeats biraye mu mihanda bigaragambya nyuma y’urupfu rw’umuhanzi wari ukunzwe muri iyi njyana ‘MohBad’ basaba ko hatangwa ubutabera. Uyu muhanzikazi w’imyaka 27, amazina ye nyakuri ni Ilerioluwa Aloba, yapfiriye mu bitaro i Lagos muri Nigeria kuri iki cyumweru ariko ntihagaragazwa intandaro y’urupfu rwe. Ku wa kabiri, guverineri wa Lagos Babajide Sanwo-Olu […]

Inzibutso 4 za Jenoside yakorewe Abatutsi zashyizwe mu murage w’Isi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO), ryatangaje ko ryamaze kwandika mu murage w’Isi inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Inzibutso UNESCO yemeje ko yamaze gushyira mu murage w’Isi harimo urwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Nyamata mu karere ka Bugesera, urwa Murambi mu karere ka Nyamagabe ndetse n’urwa Bisesero mu […]

U Buhinde bwasabye Abahinde bagenda n’abatuye muri Canada kwigengesera

U Buhinde bwagiriye inama abaturage babwo bajya cyangwa batuye muri Canada yo “kwitonda cyane”. Iyi nama ije nyuma y’umunsi umwe amakimbirane akomeje kwiyongera hagati y’ibihugu byombi aho buri kimwe kirukanye umudipolomate wo ku rundi ruhande. Canada yavuze ko iri gukora iperereza ku “birego byizewe” bihuza leta y’u Buhinde n’iyicwa ry’umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo mu […]

Itangazamakuru ryatangiye gukomanyiriza ‘Onana’Ufatira Manchester Utd

Itangazamakuru ryatangiye kugaragaza inenge ribona ku munyezamu Andre Onana ukomeje kugenda yitwara nabi mu mikino iyi kipe ikomeje gukina by’umwihariko muri shampiyona y’abongereza. Umunyamakuru ukomeye Jones yabwiye GIVEMESPORT ko adashimishijwe nibyo yabonye kugeza ubu, yatangaje ko United ishobora kuza kwicuza kuba yarasinyishije uyu mukinnyi ukomoka muri Cameron. Ati: “Ntabwo mbona ko Onana rwose ari kuzamura […]

Rwanda is a ‘world-beating’ model on tackling migrant crisis – Suella Braverman

The UK’s Rwanda migrant plan is a “world-beating” model on tackling the crisis, Home Secretary Suella Braverman has said. Speaking on LBC’s Nick Ferrari at Breakfast, Ms Braverman said the focus was on stopping the use of hotels for migrants making the trip across the Channel. She said the Rwanda scheme – intended to “detain […]

UR mu ihurizo ryo kugaruza amafaranga yishyuriye abarimu 39 yohereje mu mahanga ntibagaruke

Abadepite bagize PAC imbere y'abayobozi ba UR

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda buri mu ihuriro ryo kugaruza amafaranga (Frw) abarirwa muri miliyari 1 na miliyoni 347 yishyuriye abarimu 39 bagiye kwiga mu mahanga, ariko ntibagaruke. Iki kibazo cyagaragajwe kuri uyu wa 20 Nzeri 2023 ubwo abayobozi n’abakozi bo muri iyi kaminuza bageraga imbere ya komisiyo mu nteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze […]

Ndizera ko amasezerano yacu n’u Rwanda yaba icyitegererezo ku bindi bihugu – Braverman

Umunyamabanga ushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu mu Bwongereza, Suella Braverman, yatangaje ko gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda y’u Bwongereza ari icyitegererezo cy’Isi yose mu guhangana n’iki kibazo. Avuga n’umunyamakuru Nick Ferrari wa LBC kuri uyu wa Gatatu, Braverman yavuze ko ikigamijwe ari uguhagarika ikoreshwa ry’amahoteri ku bimukira bakora ingendo zambuka Umuyoboro uzwi nka English […]

Umuhungu wa Ali Bongo wakuwe ku butegetsi arashinjwa ubugambanyi

Noureddin Bongo Valentin arashinjwa ubugambanyi bukomeye

Umuhungu wa Ali Bongo Ondimba uherutse gukurwa ku butegetsi n’abasirikare ba Gabon, Noureddin Bongo Valentin, hamwe n’abandi bakoranaga bya hafi n’umubyeyi we barashinjwa ibyaha birimo kugambanira igihugu no kunyereza umutungo wacyo. Bongo yahiritswe tariki ya 30 Kanama 2023, atabwa muri yombi hamwe n’abandi barimo Noureddin, televiziyo y’igihugu ibagaragaza bafatanwe ibikapu by’amafaranga byavugwaga ko yafatiwe mu […]

Al Hilal yakuriye inzira ku murima Rayon Sports

Ikipe ya Al Hilal Benghazi yamenyesheje Rayon Sports ko umukino izabakiramo i Kigali nta mufana n’umwe wemerewe kujya kuwureba. Amakipe yombi azahura ku wa 24 Nzeri, mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup uzabera kuri Kigali Pele Stadium. Ni mu mukino wakabaye warakiniwe muri Libya tariki ya 15 Nzeri 2023, gusa uza kwimurwa kubera ibiza […]

Le général Muganga du Rwanda a rencontré le chef de l’armée qatarie

Le chef d’Ă©tat-major des Forces de dĂ©fense rwandaises (RDF), le gĂ©nĂ©ral Mubarakh Muganga, a rencontrĂ© mardi 19 septembre le chef d’Ă©tat-major des forces armĂ©es qataries, le lieutenant-gĂ©nĂ©ral Salem bin Hamad bin Aqil Al Nabit, à  Doha. selon l’agence de presse du Qatar. Les deux chefs de l’armĂ©e ont discutĂ© de sujets d’intĂ©rĂ ÂŞt commun et des […]

Uwatangaje ko Titi Brown yiziritsweho n’ibikomerezwa bibiri yatanze indi mpuruza

Peacemaker akomeje gutanga Impuruza

Kuri uyu wa kabiri nibwo hasakaye inkuru ku mbuga nkoranyambaga zigaruka ku karengane kavugwa ko umubyinnyi Titi Brown yakorewe nyuma yo gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa utarageza ku myaka y’ubukuru. Ako karengane kavugwa, ni uko yasubikiwe urubanza inshuro zigera kuri eshanu mu gihe kigiye kugera hafi imyaka ibiri atarahamwa n’icyaha ngo […]

Tshisekedi yongeye kwemeza ko atazaganira na M23, ashimangira ko ubu FARDC ikomeye

f6cqjlqxaaaxneu.jpg

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yongeye gushimangira ko nta biganiro guverinoma ye iteze kugirana n’umutwe wa M23 yita umutwe w’abanyabyaha wajyanwe muri Congo n’u Rwanda, ndetse yongeraho ko bongereye ingufu ku buryo biteguye icyo ari cyo cyose mu kurinda igihugu. Ibi Tshisekedi yabitangarije kuri uyu wa Kabiri, itariki 19 Nzeri, i […]

Doha: U Rwanda na Qatar bikomeje gukaza ubufatanye mu bya gisirikare

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 19 Nzeri, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), General Mubarakh Muganga, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Qatar, Lt. Gen. Salem bin Hamad bin Aqil Al Nabit, i Doha. Abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu byombi baganiriye ku ngingo z’inyungu rusange n’uburyo bwo kuzamura no guteza imbere izo nyungu, mu nama […]

Tshisekedi wananiwe kuganira n’abaturage be ni njye tuzaganira?_Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko kuri ubu kuba yagirana ibiganiro na mugenzi we, FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntacyo byatanga; nyuma y’uko mu bihe byashize baganiriye kenshi ariko ntibigire icyo bitanga. Perezida Kagame yabitangaje ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Jeune Afrique. Ni ikiganiro cyibanze ku ngingo zitandukanye, zirimo n’ibibazo byo muri Repubulika Iharanira […]

Perezida Kagame yahamije ko ibyo amahanga avuga bitamubuza kuba umukandida

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ibyo ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi bivuga bitamubuza kuba umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu mwaka w’2024. Mu kiganiro na Franà§ois Soudan wa Jeune Afrique, Perezida Kagame yavuze ko yafashe icyemezo cyo kuba umukandida bitewe n’icyizere Abanyarwanda bamufitiye. Soudan yamubwiye ko abaturage bagaragaza ko aziyamamariza uyu mwanya, amusubiza ati: […]

Gabon yahagaritswe igice muri Commonwealth itaramaramo kabiri

Gabon yahagaritswe, igice, muri Commonwealth nyuma y’uko abayobozi ba gisirikare bakoze coup d’etat yakuyeho Perezida Ali Bongo. Iki cyemezo cyafashwe n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga ba Commonwealth bitabiriye inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye. Abayobozi bahamagariye Gabon kubahiriza indangagaciro n’amahame bya Commonwealth nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga. Basabye igihugu gutegura amatora yizewe vuba bishoboka. Igisirikare cya Gabon […]

Gen. Chaligonza yabujije Abanyekongo kunenga FARDC

GĂ©nĂ©ral Major Jacques Nduru Chaligonza wari warahawe inshingano ya guverineri w’inzibacyuho w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru yabujije Abanyekongo kunenga igisirikare cy’igihugu, kuko ngo nta handi biba. Uyu musirikare yavuze ibi ubwo yashyikirizaga inshingano Gen. Major Peter Cirimwami mu muhango wabereye ku biro by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru biherereye mu mujyi wa Goma, kuri uyu wa 19 Nzeri […]

Perezida Kagame yasobanuye intandaro yo kugira ngo u Bubiligi bwange Amb. Karega

Perezida Paul Kagame yasobanuye ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari yo yatumye u Bubiligi bwanga Vincent Karega u Rwanda rwari rwatanze nka Ambasaderi ugomba kubuhagararira i Bruxelles. Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo Karega yari yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, asimbuye muri izo nshingano DieudonnĂ© Sebashongore wari wasoje manda ye. Mbere yo gutangira […]

Ibyorezo bishobora kwaduka Libya nyuma yo kwibasirwa y’umwuzure

Nyuma y’umwuzure uherutse kwibasira igihugu cya Libya ugahitana abagera ku bihumbi 20, kuri ubu ngo hari ibyago byinshi ko iki gihugu gishobora kwibasirwa n,ibyorezo bikomoka ku mwanda by’umwihariko mu gace Ibiza byibasiye cyane. Ibyo byagarutsweho n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi( UNHCR) ,aho ritangaza ko kubera ko Ibiza biba byarasize bisakumye ibinyabutabire bitandukanye n’imyanda bigasakara […]

Mwene Karangwa uzwi kuri Twitter arafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Ishimwe Claude Karangwa wamenyekanye ku rubuga rwa X yahoze yitwa Twitter. Amakuru avuga ko uyu musore yatawe muri yombi ku wa Mbere tariki ya 18 Nzeri, akaba akurikiranweho ibyaha birimo icyo gukubita no gukomeretsa ndetse n’icyo gukoresha ibikangisho. Ikinyamakuru IGIHE cyatangaje ko ibyaha uyu musore akekwaho gukora byakorewe […]

P. Kagame yagaye impuguke za Loni zashinje RDF guha ubufasha M23

Perezida Paul Kagame yanenze impuguke za Loni zagaragaje ko hari ubufasha Ingabo z’u Rwanda zaba zarahaye umutwe wa M23, azishinja kubogamira kuri Congo Kinshasa zigatangaza ibinyoma ku Rwanda. Perezida Kagame yabitangarije mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’ikinyamakuru Jeune Afrique. U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bimaze umwaka urenga birebana ay’ingwe, kubera amakimbirane amaze […]

Tshisekedi yatangaje ko Kabila atamufashije kugera ku butegetsi

Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi, yatangaje ko nta ruhare uwo yasimbuye ku butegetsi, Joseph Kabila, yagize ngo atsinde amatora y’Umukuru w’Igihugu mu mwaka w’2018. Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa 19 Nzeri 2023, nyuma y’aho Corneille Nangaa wayoboraga komisiyo y’amatora mu 2018 yatangaje ko Tshisekedi […]

Azerbaijan yongeye kugaba ibitero mu karere ka Nagorno-Karabakh ikunze gupfa na Armenia

Igisirikare cya Azerbaijan cyatangaje ko cyatangije “ingamba zo kurwanya iterabwoba” kigaba ibitero ku birindiro by’Ingabo za Armenia nyuma y’uko mine zihitanye abasirikare bane n’abasivili babiri mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri mu gace ka Nagorno-Karabakh. Iki gice kiganjemo abaturage bo mu bwoko bwa Armenia, giherereye muri Azerbaijan, cyabaye intandaro y’amakimbirane n’intambara hagati ya Azerbaijan […]