Kenya: Abatinganyi bashobora kuzajya bafungwa kugeza ku myaka 50

Sangiza iyi nkuru

Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya iri kwiga ku mushinga w’itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina, ku buryo uwabihamijwe azajya ahanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka 50.

Igitekerezo cy’uriya mushinga wa ririya w’itegeko ryiswe ko rigamije kurengera umuryango cyazanwe na Despite Peter Kaluma uhagarariye agace ka Homa Bay mu nteko ya Kenya.

Ni itegeko rigamije gukumira ibikorwa by’abaryamana ibitsina ndetse n’amahuriro yabo muri Kenya.

Umushinga wa ririya yegeko uvuga ko “Umuntu ukora imibonano mpuzabitsina n’uwo bahuje igitsina atabanje kubiherwa uruhushya nyuma yo kubihamywa azajya azahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitanarenze imyaka 50.”

Ba nyiri ibikorwa remezo bizajya biryamanirwamo n’abahuje ibitsina bo bazajya bacibwa $14,000 (Frw miliyoni 15), cyangwa bakatirwe gufungwa imyaka irindwi.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *