Nyuma y’umwuzure uherutse kwibasira igihugu cya Libya ugahitana abagera ku bihumbi 20, kuri ubu ngo hari ibyago byinshi ko iki gihugu gishobora kwibasirwa n,ibyorezo bikomoka ku mwanda by’umwihariko mu gace Ibiza byibasiye cyane.
Ibyo byagarutsweho n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi( UNHCR) ,aho ritangaza ko kubera ko Ibiza biba byarasize bisakumye ibinyabutabire bitandukanye n’imyanda bigasakara mu baturage bityo bakahakurizamo uburwayi burimo nk’impiswi n’inzoka zo zitewe n’ibyo bariye cyangwa banyweye bidasukuye.
Mu bihumbi 20 by’abitabye Imana 10 by’abo ni abimukira bari basanzwe muri Libya.Ni mu gihe hari abigaragambya bamagana Inteko Ishinga Amategeko yo mu Burasirazuba bwa Libya, n’umuyobozi wayo Aguilah Saleh, kutagira icyo ikora nyuma y’ibi biza.


