Gabon yahagaritswe igice muri Commonwealth itaramaramo kabiri

Sangiza iyi nkuru

Gabon yahagaritswe, igice, muri Commonwealth nyuma y’uko abayobozi ba gisirikare bakoze coup d’etat yakuyeho Perezida Ali Bongo.

Iki cyemezo cyafashwe n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga ba Commonwealth bitabiriye inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Abayobozi bahamagariye Gabon kubahiriza indangagaciro n’amahame bya Commonwealth nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Basabye igihugu gutegura amatora yizewe vuba bishoboka.

Igisirikare cya Gabon cyirukanye Ali Bongo ku butegetsi nyuma gato yo gutangazwa ko yatsinze amatora ya Perezida ya 2023.

Bongo yari ku butegetsi muri iki gihugu gikungahaye kuri peteroli kuva mu 2009, igihe yasimburaga se wari umaze imyaka 41 ayobora igihugu.

Yabanje gufungirwa mu rugo igihe abayobozi b’ingabo bafataga ubutegetsi, ariko nyuma yaje kurekurwa ahabwa uruhushya rwo kujya mu mahanga kwisuzumisha kwa muganga.

Ku itariki ya 25 Kamena 2022 mu Nama ya Commonwealth i Kigali, nibwo igihugu cya Gabon ndetse na Togo byinjiye muri Commonwealth, biba ibihugu bya nyuma bidafite aho bihurira n’amateka y’u Bwongereza byinjiye mu ihuriro ry’ibihugu bikoresha Icyongereza ubu riyobowe n’Umwami Charles III.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *