Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 19 Nzeri, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), General Mubarakh Muganga, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Qatar, Lt. Gen. Salem bin Hamad bin Aqil Al Nabit, i Doha.
Abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu byombi baganiriye ku ngingo z’inyungu rusange n’uburyo bwo kuzamura no guteza imbere izo nyungu, mu nama kandi yitabiriwe n’abasirikare bakuru benshi bo mu Gisirikare cya Qatar nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru bya Qatar.
Muri Gicurasi, itsinda ryo mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Qatar rizwi nka Joaan Bin Jassim Academy rigizwe n’abanyeshuri 37 n’abarimu bari mu rugendo shuri mu Rwanda.
Basuye Ishuri rikuru rya gisirikare (RDF Command and Staff College) rya Nyakinama.
Muri Nyakanga 2022, intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Brig. Gen. Patrick Karuretwa, zitabiriye umuhango wo gusoza amasomo yo kuyobora ingabo n’abakozi mu ishuri rya Joaan bin Jassim Academy muri Al-Khor, muri Qatar. Abasirikare babiri bakuru ba RDF bari mu barangije.
Muri Mutarama 2021, ba ofisiye ba cadet babiri b’u Rwanda barangije nk’abapilote muri Al Zaeem Air College muri Qatar.
U Rwanda na Qatar byishimira ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo umutekano n’ingendo zo mu kirere.


