Al Hilal yakuriye inzira ku murima Rayon Sports

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Al Hilal Benghazi yamenyesheje Rayon Sports ko umukino izabakiramo i Kigali nta mufana n’umwe wemerewe kujya kuwureba.

Amakipe yombi azahura ku wa 24 Nzeri, mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup uzabera kuri Kigali Pele Stadium.

Ni mu mukino wakabaye warakiniwe muri Libya tariki ya 15 Nzeri 2023, gusa uza kwimurwa kubera ibiza bikomeye byari byibasiye kiriya gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika.

Bumvikanye ko imikino yose igomba kubera mu Rwanda tariki ya 24 Nzeri 2023 na 30 Nzeri 2023.

Al Hilal nk’ikipe izakira umukino ubanza, yamaze kumenyesha Rayon Sports ko umukino wo ku Cyumweru tariki ya 24 Nzeri uzaba mu muhezo nta bafana bemewe kuri uyu mukino.

Amakuru avuga ko ubwo Rayon Sports yari muri Libya yari yasabye Al Hilal Benghazi kureka abafana bakazareba uriya mukino, ikababwira ko igomba kubanza kubyigaho ikazasubiza nyuma.

Amakuru avuga ko iyi kipe yaje kwihinduka Murera iyibwira ko ari yo izakira umukino, bityo ko igomba no kubikora uko yifuza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *