U Buhinde bwasabye Abahinde bagenda n’abatuye muri Canada kwigengesera

Sangiza iyi nkuru

U Buhinde bwagiriye inama abaturage babwo bajya cyangwa batuye muri Canada yo “kwitonda cyane”.

Iyi nama ije nyuma y’umunsi umwe amakimbirane akomeje kwiyongera hagati y’ibihugu byombi aho buri kimwe kirukanye umudipolomate wo ku rundi ruhande.

Canada yavuze ko iri gukora iperereza ku “birego byizewe” bihuza leta y’u Buhinde n’iyicwa ry’umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo mu idini ry’Aba-Sikh, Hardeep Singh Nijjar, wiciwe muri Canada.

U Buhinde bwarabihakanye byimazeyo, buvuga ko ari ibirego “bitumvikana”.

Abasesenguzi bavuga ko umubano hagati y’ibihugu byombi, umaze amezi menshi ukonje, ubu uri hasi cyane nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.

Kuri uyu wa Gatatu, minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Buhinde yavuze ko yaburiye Abahinde “harebewe ku bwiyongere bw’ibikorwa byo kurwanya u Buhinde ndetse n’ibyaha bishingiye ku rwango byihishwe inyuma na politiki n’ihohoterwa bikorerwa muri Canada”.

Guverinoma y’u Buhinde bwakunze kwamagana ibyifuzo by’Aba-Sikh baba bihugu by’iburengerazuba bifuza kugira igihugu cyabo cyigenga cya Khalistan. Abaharanira ubwigenge bwa Khalistan bigeze gufata intwaro mu Buhinde mu myaka ya za 1980 bakora ibikorwa byo kwigomeka cyane cyane muri leta ya Punjab yiganjemo Aba-Sikh.

Aba baciwe intege ku ngufu mu Buhinde ariko baracyazwi cyane cyane mu Ba-Sikh bo muri diaspora nka Canada, Australia n’u Bwongereza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *