Amacakubiri n’ubwicanyi bukomeje kuranga igisirikare cy’uburundi aho muri iki gitondo ahagana saa moya na mirongwinenitanu Général de Brigade Athanase Kararuza yagabweho igitero gikomeye ageze imbere ya lycée du Saint esprit muri commune Ntahangwa aho we, umufasha we n’umwana we bahasize ubuzima n’aho abarinzi be (gardes du corps) bakomeretse bikabije.

Général de Brigade Athanase Kararuza yerekezaga ku kazi akaba yari ashinzwe ubujyanama mu byagisirikare, ibi bikaba bibaye mu gihe ejo ikindi kitero cyabereye mu mujyi wa Bujumbura aho Martin Nivyabandi n’umugore batewe grenade bavuye gusenga, muri iryo joro n’ubundi Col. Donatien Ndabigeze yagabyeho igitero arakomereka naho umugore ahasiga ubuzima.

Ibi nabyo bikaba bibaye nyuma y’iminsi 3 Major Emmanuel Buzubona yishwe, kandi abo bicanyi bikaba bivugwa ko batajya bamenyekana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com


