Gen. Elly Tumwine urwariye i Nairobi hagati y’urupfu n’ubuzima

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari Minisitiri w’umutekano, Gen Elly Tumwine w’imyaka 68, kuri iki Cyumweru yari hagati y’urupfu n’ubuzima mu bitaro bya Aga Khan i Nairobi, muri Kenya, aho yajyanywe mu ndege arembye cyane ku wa Kabiri ushize.

Amakuru aturuka begereye uyu mujenerali y’inyenyeri enye, umwe mu bakoze amateka akomeye mu buyobozi bw’ingabo z’igihugu cya Uganda (UPDF), avuga ko ubwo yajyanwaga Nairobi yagaragaye nk’ufite intege nke kandi yagejejwe ku kibuga cy’indege ari mu kagare mbere yo kurira indege.

Umukobwa we, Cynthia Tumwine, ntiyabashije kuboneka ngo avugishe Daily Monitor dukesha iyi nkuru kubera ko yahamagawe inshuro nyinshi ntiyitaba. Gusa, ku wa Gatandatu, kuri Twitter yamaganye ibihuha bivuga ko se yari yapfuye.

Yongeye kwandika kuri tweet saa moya n’iminota 29 z’ijoro ryakeye, atagize icyo atangaza ku buzima bwa se, ati: “ingorane zizakwigisha byinshi kuri kamere muntu”.

Nyuma yaje kugira ati: “…ntabwo nifurije umuntu wese amasaha 24 ashize. Igihe cy’urugendo gikeneye gusiba imbuga nkoranyambaga kuko kuri ubu kiri mu byobo. Imana ni iyo kwizerwa, tutitaye kuri ibyo,Turayishimira. ”

Ubuzima bwa Gen Tumwine ukomoka mu karere ka Mbarara, bumaze igihe bugarukwaho muri rubanda, harimo n’igihe yari akiri minisitiri muri guverinoma.

Abavandimwe n’abamwegereye batangaje ko mu byumweru bishize, yaguye mu birori by’ubukwe bw’umunyamakurukazi ukomeye, nyuma aza kwairwa mu bitaro bya Nakasero i Kampala.

Ubuzima bwe bwarushijeho kumererwa nabi, bituma yimurirwa i Nairobi ku wa Kabiri kugira ngo avurwe n’inzobere.

Indwara arwaye ntabwo yashyizwe ahagaragara, ariko jenerali mu bihe byashize yigeze kuvurirwa mu kigo kivura kanseri cya Uganda mu Bitaro bya Mulago.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *