Umujyanama wihariye wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano, General James Kabarebe yasobanuye uko Joseph Habineza wabaye Minisitiri w’umuco na siporo yahisemo kugumana n’Inkotanyi ku Murindi wa Gicumbi, aho gutahana n’ikipe ye ya Volleyball yari yagiye gukinirayo.
Yabikomojeho kuri uyu wa 7 Kamena 2022 mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rwo mu ntara y’Amajyaruguru ruri mu mahugurwa mu ishuri rikuru rya Polisi rya Gishari mu karere ka Rwamagana, aho yasobanuraga uruhare rw’urubyiruko mu rugamba rwo kubohora igihugu no kucyubaka.
Gen. Kabarebe yasobanuye ko ubwo Inkotanyi zari ku Murindi zitegereje imishyikirano na Leta y’u Rwanda yari iyobowe na Habyarimana Juvénal, hari abantu benshi bazisangagayo mu bikorwa bitandukanye birimo na siporo.
Yagize ati: “Abantu bakava i Kigali, amashyaka akava i Kigali akaza ku Murindi. Abantu bose bakaza, amakipe y’um’pira akava i Butare, za Mukura bakaza gukina na APR ku Murindi. Aba Volley bakaza, bakava i Kigali.”
Ubwo ngo ni bwo ikipe ya Joe Habineza yagiye ku Murindi, mu gihe yagombaga gutaha, we arasigara. Ati: “Ni bwo ikipe yarimo ba Joe Habineza yazaga gukina ku Murindi Volley, ihageze, abandi basubirayo, Joe Habineza ati ‘Njyewe ntaho njya. Ndigumira aha ngaha.’ Ni uko yahagumye, twaje guhagarika jenoside turi kumwe hano. N’abandi benshi cyane.”
Habineza wanabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria kuva mu 2011 kugeza mu 2014 yapfuye muri Kanama 2021 azize uburwayi. Akiriho yasobanuriye Izuba Rirashe ko yigeze guhungira ku Murindi tariki ya 3 Mata 1994 kubera impungenge z’umutekano we.
Nk’uko yabivuze, izi mpungenge yazitewe n’ubukari yagiriwe na Leta ya Habyarimana kubera umukino wa Volleyball yateguye muri Mutarama 1994, wahurije Inkotanyi n’urubyiruko i Nyamirambo. Ngo yanafungiwe muri kasho ya Remera umunsi wose awuzira.



