Umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bikorwa byihariye by’igisirikare akaba n’umuhungu we, General Muhoozi Kainerugaba, hamwe n’abaminisitiri babiri, bageze i Kigali mu mwanya muto ushize.
Abaminisitiri bazanye na Gen. Kainerugaba ni: Norbert Mao w’ubutabera na Jim Muhwezi ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu.
Itsinda ry’abazanye n’uyu musirikare washinze ihuriro ‘MK Movement’ ririmo kandi bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko ya Uganda ndetse n’abashoramari.
Impamvu nyamukuru yamenyekanye y’uru ruzinduko ni ukwizihiza isabukuru y’imyaka 49 ya Gen. Kainerugaba kuri uyu wa 24 Mata 2023, ibirori bikaba byarateguwe na Perezida Paul Kagame uyu musirikare afata nka se wabo.
Gen. Kainerugaba amaze iminsi ateguje ko azagirira uruzinduko mu Rwanda mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko, nyuma yo guhuriza hamwe Abanyarwanda n’abanya-Uganda mu gitaramo ‘Rukundo Egumeho’ i Kabale.



