Gen Mubarakh Muganga yanenze abakinnyi ba APR FC, ababurira ko hari abazirukanwa

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi Mukuru w’Ikipe ya APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yabwiye abakinnyi b’iyi kipe ko nk’ubuyobozi batishimiye uburyo bari kwitwara muri shampiyona y’u Rwanda iri kugenda igana ku musozo.

Gen Muganga yabibwiye abakinnyi b’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu kuri uyu wa Mbere, ubwo yabasuraga akaganira na bo.

Byari nyuma y’uko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize APR FC yananiwe gutsinda Gasogi United baguye miswi 0-0, bituma yishyira mu mibare igoye yo gutsinda imikino yose isigaje kugira ngo izegukane Igikombe cya shampiyona.

APR FC kuri ubu iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 53 inganya na Kiyovu Sports ya kabiri, gusa zombi zigatandukanywa n’umubare w’ibitego zizigamye.

Ni mu gihe shampiyona ibura imikino itanu igasozwa, kandi APR FC mu makipe isigaje guhura na yo harimo AS Kigali imaze igihe kirekire idakuraho amanota atatu.

Lt Gen Mubarakh Muganga ubwo yahuriraga n’abakinnyi b’iriya kipe y’Ingabo z’Igihugu ku Kimihurura, yabanenze kuba batari kwitwara neza uko bikwiye.

Ati: “Mbere na mbere ndagira ngo mbanze mbabwire ko tutishimye kubera uko murimo kwitwara, haba mu mikinire na discipline ibaranga ya buri munsi kuko byose ni ho bishingiye. Murimo gutuma dutekereza ko twaba twaribeshye ku bushobozi bwanyu, nyamara muri abakinnyi beza kandi bashoboye. Murimo kuduhatiriza gutangira kubashidikanyaho.”

Gen Muganga yibukije abakinnyi ba APR FC ko mbere yo kugurwa hari bagenzi babo 17 bari barirukanwe, ababurira ko “n’ubu nta kabuza, nihatabaho kwisubiraho n’ubundi hari abazatandukana n’ikipe y’Ingabo z’ Igihugu.”

Uyu muyobozi yasabye bamwe mu bakinnyi ba APR FC bamaze iminsi bavugwaho imyitwarire mibi kwisubiraho, mbere yo kongera kwibutsa ko intego nyamukuru bafite ari ugutwara ibikombe by’amarushanwa yose APR FC yitabira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *