gdajewvb0aahktx.jpg

Gen. Muganga yeretswe ibikoresho by’ubwirinzi bikorwa na Pakistan

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen. Mubarakh Muganga, hamwe n’itsinda ry’abantu 08 bamuherekeje mu ruzinduko rw’akazi muri Pakistan, basuye Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikoresho by’ubwirinzi byoherezwa mu mahanga.

gdajewvb0aahktx.jpg

Mu ruzinduko rwe muri Pakistan, Gen Mubarakh Muganga, kuwa Gatatu, yagiranye ibiganiro n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Jalil Abbas Jilani, baganira ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

gdajextbyaabtwq.jpg

Yabonanye kandi na mugenzi we ukuriye ingabo za Pakistan, Gen Sahir Shamshad Mirza, ku cyicaro gikuru cy’Ingabo za Pakistan mu murwa mukuru wa Islamabad. Baganiriye ku buryo bwo gushimangira ubufatanye hagati ya RDF n’Igisirikare cya Pakisitan (PAF).

gc-gjkaxwaaaaif-2.jpg

Kuri uwo munsi, ku itariki 3 Mutarama 2024, ni nabwo Gen. Muganga ari kumwe n’intumwa yari ayoboye zirimo Brig General Karuretwa ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga muri RDF, basuye Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikoresho by’ubwirinzi byoherezwa mu mahanga kizwi mu Cyongereza nka Pakistan’s Defence Export Promotion Organization (DEPO), berekwa bimwe mu bikoresho bya gisirikare bikorerwa muri Pakistan.

gdajmwhbyaackx2.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *