Umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda, Gen Kainerugaba Muhoozi, ubwo yifurizaga isabukuru nziza se wabo, Gen Salim Saleh, yakomoje ku buhangange bwe mu mateka y’igisirikare cya Uganda.
Gen Salim Saleh, ni umuvandimwe wa Perezida Museveni wa Uganda, yavutse ku wa 14 Mutarama 1960, ubu akaba afite imyaka 59.
Umuhungu we Gen Muhoozi, amwifuriza isabukuru nziza, yagize ati “Isabukuru nziza kuri (RO 16) Gen Salim Saleh, umwe mu bayobozi bakomeye b’ingabo ku rugamba twagize mu mateka y’igisirikare cya Uganda. Mukomeze mutere imbere afande”.
Salim Saleh ni umwe mu basirikare bafashije Perezida Museveni gufata ubutegetsi mu 1986, nyuma yo kurwanya agakuraho ubutegetsi bwa Obote na Idi Amin.
Salim Saleh yafatiye imyitozo ya gisirikare muri Mozambique hamwe na Fred Gisa Rwigema ndetse na Museveni, bakabifashwamo na Samora Machel, umusirikare w’urugamba wa Mozambique waje no kuba perezida wa mbere w’iki gihugu nyuma yaho kiboneye ubwigenge.
Salim Saleh na Rwigema ku rugamba
Abazi amateka ya Rwigema na Saleh, bavuga ko bari abasirikare bameze nk’impanga kandi b’urugamba, ngo ku buryo bari abizerwa cyane ba Museveni, ari abasirikare bashoboye kandi badacikaga intege, barwanaga bafite intego.
Si urugamba rwo kubohora Uganda bazwiho gusa, kuko bavugwaho kuba baragize n’uruhare runini mu ifatwa ry’umujyi wa Maputo muri Mozambique nyuma yo kwigarurira radiyo na televiziyo by’igihugu, barwanira ishyaka FRELIMO rya Samora Machel wabatoje.
Mu 1979 ubwo ingabo za Museveni zari zimaze gufata Kampala, Idi Amin agahunga, iki gihe igihugu cyasigaye nta Perezida gifite, kimara amezi agera ku munani. Mu 1980 nibwo habaye amatora ishyaka UPC rya Milton Obote rirayatsinda arongera arayobora dore ko yari yarakuweho na Amin, Museveni umwanya yahawe muri iyo Guverinoma ntabwo yawishimiye n’ubundi we n’abasirikare be yizeraga aribo Rwigema, Salim n’abandi bari bagize itsinda ry’abasirikare 30, basubiye ishyamba gutegura ibitero simusiga, intambara bise “Bush war”.
Bitangazwa ko uru rugamba rwari ruyobowe n’intwari y’u Rwanda, Fred Rwigema yungirijwe na Salim Saleh, bikemezwa ko aba basirikare bagize ubutwari budasanzwe muri iyi ntambara, kugeza ubwo mu 1986 bafashe ubutegetsi, Obote ngo wari ukomeje kwica abaturage yongera kubuvanwaho.
Ibyo waba utazi kuri Gen Salim Saleh wafatwaga nk’impanga ya Gen Fred Rwigema ku rugamba
Salim Saleh avuka yiswe Caleb Akandwanaho, nyuma y’aho mukuru we abereye Perezida, Salim Saleh yabaye umudepite, aba umujyanama wa Perezida Museveni mu bya gisirikare,… Ubu akaba ari umwe mu bashoramari bakomeye kandi bavuga rikijyana.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Inline Related Posts” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Â


