Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ingabo ayoboye byazitwara igihe kitageze ku byumweru bibiri ngo zibe zamaze kwigarurira Umurwa Mukuru wa Iran, Tehran.
Uyu Jenerali mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yagize ati: “Gufata Tehran ntibishobora kudufata igihe kirenze ibyumweru bibiri. Brigade imwe ya UPDF irahagije kuri iyi misiyo.”
Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, mu bundi butumwa yagaragaje ko ingabo abereye umuyobozi zifuza guhangana na Iran mu ntambara yo ku butaka.
Ati: “Abavandimwe bacu bo muri IDF (Ingabo za Israel) bari kurasana Iran ubukana. Ibyo bituma tugaragara nk’ibigwari. Nibareke turwane na bo (abanya-Iran), umuntu ku wundi ku butaka.”
Gen. Muhoozi yatangaje ibi nyuma y’umunsi umwe agaragaje ko Uganda iri ku ruhande rwa Israel, mu ntambara yo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamaze ibyumweru bibarirwa muri bitatu barwanamo na Iran.
Mu butumwa uyu musirikare yaherukaga kwandika ku rubuga rwe rwa X, yari yavuze ko Uganda yifuza ko iriya ntambara ikomeje kubera mu burasirazuba bwo hagati irangira, ariko avuga ko “ikiganiro cyose kigambiriye gusenya cyangwa gutsinda Israel kizatwinjiza mu ntambara, ku ruhande rwa Israel.”
Uyu kandi yaburiye Iran ko nihirahira ikarasa kuri Uganda ikoresheje za missile zayo, iki gihugu cyo mu majyaruguru y’u Rwanda na cyo cyiteguye gusubiza cyifashishije ibisasu byo muri buriya bwoko gitunze.


