Komanda w’akarere ka 31 k’igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, Brig. Gen. Thimothée Mujinga yasobanuye impamvu abasirikare ba Kenya bamaze iminsi mu mujyi wa Kisangani.
Ni nyuma y’igitutu abaturage ndetse na Perezida w’Inteko ishinga amategeko ku rwego rw’intara ya Tshopo bamaze iminsi bashyira kuri Leta ya RDC, bayigaragariza ko batazi impamvu izi ngabo ziri muri Kisangani.
Radio Okapi ivuga ko Perezida w’iyi nteko yandikiye Brig. Gen. Mujinga, amutumira mu biro bye kugira ngo amusobanurire iby’izi ngabo zimaze bucece ibyumweru bitatu muri Kisangani.
Umuvugizi wa sosiyete sivile ikorera muri Kisangani, Pierre Kibaka, tariki ya 25 Gashyantare 2023, yamenyesheje itangazamakuru ko abaturage batewe ubwoba n’izi ngabo yitaga iz’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC.
Kibaka yagize ati: “Mu gihe abaturage bose b’Abanyekongo bunga ubumwe bashingiye ku ijambo ry’Umukuru w’Igihugu nk’umwe rukumbi wakwirukana aba banzi ku butaka bwacu, ntabwo twumva impamvu tubona abasirikare ba EAC bari muri Kisangani, mu bilometero birenga 2000 uvuye aho bakabaye baba. Abatuye muri Kisangani ntibashaka aba basirikare.”
Gen. Mujinga yavuze ko izi ngabo za Kenya zitabarizwa mu mutwe wa EAC, bitandukanye n’ibyatangajwe na Kibaka, ahubwo ngo ziri yo hashingiwe ku masezerano y’ibihugu byombi. Ati: “Izi ngabo ziri hano Kisangani zitandukanye n’iza EAC. Zihari ku bw’amasezerano y’ibihugu byombi, ntaho zihuriye n’ibibera ku rubuga rwa operasiyo.”
Hashingiwe ku bufatanye bw’impande ebyiri, RDC imaze kwakira ingabo z’u Burundi zikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo kuva mu mwaka ushize, iza Uganda zikorera mu ntara ya Ituri na Kivu y’Amajyaruguru kuva mu mwaka w’2021 n’izi za Kenya ziri muri Tshopo guhera muri Gashyantare 2023.


