img_20210219_224412.jpg

Gen Musemakweli yakoreye igihugu mu bwitange bukomeye atizigama_Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze imyato Lt Gen Jacques Musemakweli uheruka gutabaruka, agaragaza ko yakoreye u Rwanda mu bwitange bukomeye kandi atizigama.

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Lt Gen Musemakweli wari Umugenzuzi Mukuru mu Ngabo z’u Rwanda, yashyinguwe mu Irimbi rya Gisirikare i Kanombe, ashimirwa ubwitange yagize mu gukorera igihugu.

Ni nyuma yo kwitaba Imana mu cyumweru gishize aguye mu bitaro bya Kanombe yari arwariyemo.

Umuhango wo kumuherekeza bwa nyuma witabiriwe n’abantu batandukanye barimo umuryango we n’abo babanye igihe kirekire biganjemo abasirikare bakuru b’u Rwanda.

Waranzwe n’akarasisi ka gisirikare ndetse hanarashwe amasasu mu kirere nka kimwe mu bikorwa bikorwa mu muhango wo gushyingura wa gisirikare.

Mu butumwa bwa Perezida Paul Kagame bwasomwe n’Umujyanama we mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze ko iki gihe ari icy’akababaro gakomeye ku muryango wa Lt Gen Musemakweli no ku ngabo z’u Rwanda no ku gihugu.

Ati: “Yakoreye igihugu mu bwitange bukomeye atizigama, atanga umusanzu mu bitekerezo n’imbaraga ze mu mirimo itandukanye no mu bihe butandukanye kugeza atabarutse.’’

Yavuze ko Lt Gen Musemakweli yakoreye ingabo z’u Rwanda mu nzego zitandukanye ndetse izo nshingano yazihawe kubera ubushobozi no kuzuza indangagaciro zibereye ingabo z’u Rwanda.

Yakomeje ati “Iteka yaharaniraga ko n’abandi basirikare bubahiriza izo ndangagaciro, yatabarutse igihugu n’umuryango twese tukimukeneye. Icyo twazirikana ku munsi nk’uyu ni ugukomeza umurage mwiza wo gukunda igihugu no kugikorera byaranze Gen Musemakweli.’’

“Na none mu bihe nk’ibi turizeza umuryango we ko igihugu kibinyujije muri Minisiteri y’Ingabo, buzakomeza kubaba hafi nk’uko amategeko abiteganya n’umuco wacu.’’

Abatanze ubuhamya mu ishyingurwa rye bahurije ku kuba yari umugabo ndetse n’umubyeyi mwiza uharanira iterambere ry’igihugu mu mfuruka zose.

Umuhungu we, Musemakweli Shafy mu buhamya bwe yavuze ko umubyeyi we ‘yabigishije indangagaciro no kuba intwari.’

Yagize ati “Njya kuba muri Amerika yambwiye ko ngomba kuba umugabo nkagaragaza neza igihugu cyanjye. Ndamwifuriza kuruhukira mu mahoro ndetse musezeranya ko nzaba intwari nkawe.’’

Umukobwa we witwa Uwase yunzemo ati: “Icyo namwizeza ni uko tuzaba hafi mama kandi kuba adusize biratugoye ariko tuzagerezageza gutera ikirenge mu cye.’’

Madamu wa Musemakweli mu butumwa bwasomwe n’imwe mu bana be, yavuze ko mu myaka 26 bamaranye yamubereye umugabo n’umubyeyi mwiza.

Ati “Ntabwo yambereye umugabo gusa ahubwo yambereye na papa, sinagize amahirwe yo kugira papa kuko namubuze nkiri muto ariko maze kubana na we yanyibagije agahinda ko kubura umubyeyi, mpora mbimushimira cyane.’’

Yamushimiye ko yamuhaye urukundo ruhebuje, akanamukundira umuryango. Ati: “Yangaga amafuti kuko yari inyangamugayo. Mpora mushimira urugero rwiza yanyeretse, naramukundaga cyane ariko Imana yamukunze kuturusha. Ndizera ko ahari ari heza kurusha aha ngaha, tuzongera tubonane.”

img_20210219_224412.jpg

img_20210219_224409.jpg.png

Kurikira ibiganiro n’ama Video binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *