Bitwaje impiri, imihoro n’imbunda zo mu bwoko bwa kalachnikov,…Imbonerakure z’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi zazengurukaga mu gace ka Kayanza ziririmba indirimbo zateye ubwoba abahatuye ndetse zinashimangira ko Perezida Nkurunziza azayobora kugeza ku myaka 100.
Bitangazwa kandi ko izi Mbonerakure zazengurukaga ziririmba ziri no mu myitozo isa nk’iya gisirikare, gusa ibi ngo bikaba byakuye imitima abatuye i Mukoro, banashinjwa kuba inyuma y’abarwanya Leta.
[ad id=”44145″]
Baganira na radiyo RPA dukesha iyi nkuru, bagize bati: “ batangiye mu gitondo saa Moya (7:00), bafite mu ntoki impiri, imihoro n’imbunda, baririmbaga indirimbo zakuye umutima abaturage bo muri Mukoro , ni karitsiye bashinja ko iri mu ruhande rw’abarwanya ubutegetsi”.
Ubutumwa bukubiye mu ndirimbo baririmbaga bazenguruka kuri mucaka mucaka, bagiraga bati: “ Abarwanya manda ya 3 ya Nkurunziza ntacyo bazageraho, Gen Godefroid Niyombare yarahunze, Nkurunziza agomba kuzayobora kugeza ku myaka 100 ”.
[ad id=”44145″]
Iki kinyamakuru kandi gikomeza gitangaza ko amakuru akigeraho ko izo Mbonerakure zari ziherekejwe na bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye harimo na diregiteri wa Lycée Communal Kayanza n’abandi bayobozi, bazengurukana n’izo Mbonerakure mu kivunge.
Imyitozo nk’iyi y’Imbonerakure yagiye igaragara mu duce tw’igihugu turimo Ntega yo muri Kirundo, Ruhororo yo muri Ngozi ndetse na Mutaho yo muri Gitega, abaturage bakaba bagaragaza impungege bafite bibaza icyaba kihishe inyuma y’iyo myitozo ndetse n’indirimbo baba baririmba.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


