Gen. (Rtd) Robert Rusoke yashyikirije Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, impapuro zimwemerera guhagararira Leta ya Uganda muri iki gihugu.
Nk’uko komisiyo nkuru ya Uganda ibisobanura, iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 22 Kamena 2022, Perezida Kagame yizeza Gen. Rusoke ubufasha bwose azakenera mu kazi ke.
Uyu mudipolomate kandi yashimiye uburyo yakiriwe mu Rwanda ndetse n’uburyo rwateguye inama ya Commonwealth, yemeza ko rwahesheje ishema bihambaye akarere ibihugu byombi biherereyemo.
Iyi komisiyo yabisobanuye iti: “Komiseri Mukuru yagaragaje ibyishimo by’uko yakiranwe urugwiro kandi ashimira Nyakubahwa Perezida, guverinoma n’Abanyarwanda kuba bakiriye CHOGM no kuyitegura biri ku rwego rwo hejuru. U Rwanda rwahesheje ishema akarere mu buryo buhambaye.”
Gen. Rusoke yemeje ko umubano wa Uganda n’u Rwanda ukomeye cyane, kuko urimo n’ubuvandimwe, asaba ko ukwiye kurindwa ku bw’ineza y’imibereho y’ababituye n’iterambere ryabo.
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yagize Gen. Rusoke Komiseri Mukuru w’igihugu cye mu Rwanda tariki ya 21 Ukuboza 2021. Yamusimbuje Oliver Wonekha wari umaze imyaka 4 kuri uyu mwanya.



