Umwe mu bagize agatsiko k’abagizi ba nabi watawe muri yombi muri Uganda yahishuye umugambi wo kugirira nabi abayobozi bakuru b’ingenzi mu gihugu barimo abaminisitiri, abadepite, n’abandi bayobozi bakuru muri guverinoma benshi.
Nk’uko uwo mugizi wa nabi watawe muri yombi avuga, ngo yabaga mu gatsiko k’abagizi ba nabi kagizwe n’insoresore zibarizwa mu dutsiko tw’abagizi ba nabi bo ku mihanda.
Yavuze ko ubwo yatabwaga muri yombi, ako gatsiko kari gafite abantu b’ingenzi muri Uganda basaga 20 kari kashyize ku rutonde rw’umukara bagombaga gutera ubwoba, bakabambura amafaranga ku ngufu, ndetse n’abagombaga kwicwa.
Mu bantu yavuze bari ku rutonde rwabo nk’uko Chimpreports yabashyize ahagaragara, harimo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Rebecca Kadaga, umwungirije, Jacob Oulanyah, umunyemari Patrick Bitature n’umunyemari Umar Mandela ufite City Oil.
Abandi bari ku rutonde rw’umukara rw’aka gatsiko k’abagizi ba nabi ni; Minisitiri ushinzwe ubutaka n’imiturire, Betty Amongi, Umudepite wo muri Kasanda, Simeo Nsubuga, Umunyamabanga wa leta ushinzwe igenamigambi, David Bahati, Umunyamabanga wa leta ushinzwe ubukerarugendo, Godfrey Kiwanda, umuvandimwe wa Perezida Museveni, Gen Salim Saleh, umukuru w’igipolisi wungirije, Sabiiti Muzeeyi, Umunyamabanga Uhoraho muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Ben Kumunanya, Ukuriye ishami rishinzwe ingengo y’imari (muri Minisiteri y’imari), Kenneth Mugambe, Intumwa Nkuru ya leta Yungirije, Mweigwa Rukutana, n’umudepite Rafael Magezi.
Nk’uko abagize aka gatsiko k’abagizi ba nabi babivuga, ngo hari impamvu nyinshi zatumye biyemeza gukora ibi. Yavuze ko mu gihe haniteguwe amatora yo mu 2021 ibintu bizarushaho gukomera.
Yavuze ko bamwe mu bagizi ba nabi barimo guhabwa akazi n’abanyapolitiki ko gutera ubwoba no kwanduza amasura y’abantu batavuga rumwe.
Indi mpamvu ngo ni amakimbirane ashingiye ku kazi, kuzamurwa n’amafaranga kuko ngo abantu bashyizwe mu mboni benshi bari mu myanya yo hejuru.
Uyu mugizi wa nabi wafashwe kandi yavuze ko intego yabo ari ukwica. Ngo mbere yo kwica ariko, babanza guhimba ikirego ku bo bashaka kwica binyuze mu kumutera ubwoba bashingiye kubyo bamuziho (blackmail) kugirango bajijishe rubanda.


