Undi Munya-Israel ukomeye wahoze mu gisirikare arashinjwa ibyaha bikomeye yakoreye muri Afurika kandi ngo hakaba nta ngaruka bibagiraho mu gihugu cyabo.
Kuri iyi nshuro ushinjwa ibyo byaha ni uwahoze ari Major General mu gisirikare cya Israel witwa Israel Ziv wigeze kuyobora Ubuyobozi bushinzwe ibikorwa mu Gisirikare cya Israel. Aho ashinjwa gukorera ibyo byaha ni muri Sudani y’Epfo, igihugu cyakomeje kurangwa n’intambara z’urudaca hagati y’abaturage kuva mu 2013, abantu 400,000 bakaba barahasize ubuzima. Umushinga ukora raporo ku byaha byateguwe na ruswa (OCCRP) wavuze byinshi bitangaje kuri iyi nkuru.
Bivugwa ko mu 2015, Ikigo gitanga serivisi z’umutekano cya Gen Ziv cyagiranye amasezerano na Guverinoma ya Sudani y’Epfo yo kuyobora umushinga w’ubuhinzi, wagombaga kugabanya inzara muri iki gihugu bivugwa ko miliyoni 7 z’abagituye bugarijwe n’ikibazo cy’inzara, ahanini bitewe n’intambara, mu gihe abagera kuri miliyoni 1,8 bo benda kwicwa n’inzara.
Mu by’ukuri ariko, ngo uwo mushinga w’ubuhinzi wari baringa. Bivugwa ko Ziv yakoresheje uyu mushinga mu guhishira icuruzwa ry’intwaro kuri Guverinoma ya Sudani y’Epfo zifite agaciro ka miliyoni 150 z’Amadolari, zigizwe n’imbunda, imbunda zirasa grenades n’izirasa ibisasu bya rokete. OCCRP ikavuga ko ibi yabifatanyije nikigo gikomeye gicuruza petelori kitwa Trafigura.
Iyi nkuru ariko ivuga ikintu cyabayeho gitangaje. Ziv ngo yasaga nk’udashimishijwe n’inyungu abona, bituma ashaka ukuntu yarushaho guteza amakimbirane nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga mondoweiss.net ikomeza ivuga.
Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamushyize ku rutonde rw’umukara mu Ukuboza umwaka ushize, ivuga ko Ziv yapanze gutegura ibitero akoresheje abacanshuro ku hantu hacukurwa petelori no ku bikorwaremezo muri Sudani y’Epfo, agamije guteza ikibazo ikigo cye cyonyine ngo cyagombaga gukemura.
Ibikorwa bya Ziv ngo bikaba byaramaganwe ku buryo na department ishinzwe ubutunzi y’ubutegetsi bwa Trump yamufatiye ibihano n’ibigo bye bitatu.
Guverinoma ya Israel ishinjwa kutagira icyo ibikoraho
Kugeza ubu ngo ntacyo Guverinoma ya Israel irakora kuri ibi nk’uko umunyamakuru wo muri iki gihugu, Larry Derfner, uvuga ko Ziv yagaragaye gato mu itangazamakuru ryo muri Israel ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimufatiraga ibihano, ariko kuva icyo gihe nta rindi jambo. Derfner yongeyeho ko Ziv ari umucanshuro wa Israel wibereyeho ubuzima bwe.
Gen Ziv ariko siwe Munya-Israel wenyine uvuzweho gukora amanyanga muri Afurika hagamijwe kuyisahura kandi igihugu cye ntikimufatire ibihano. Uwitwa Dan Gertler, Umuherwe wo muri Israel, nawe yavuzweho gukorana n’uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila mu gusahura iki gihugu akayabo k’amamiliyari. Undi witwa Beny Steinmetz, nawe yavuzweho ibyaha bya ruswa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Guinea.


