Umujyanama wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu by’umutekano, General James Kabarebe, yagereranyije umutwe witwaje intwaro wa FDLR n’indwara ya kanseri igomba kuvurwa igifata umubiri.
Gen. Kabarebe yabivugiye mu nama yiga ku gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda no kubaka amahoro arambye mu karere k’ibiyaga bigari yabereye mu kigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero cya Mutobo kiri mu karere ka Musanze, kuri uyu wa 9 Werurwe 2023.
Uyu musirikare yasobanuye ko ikibazo u Rwanda rufite kuri uyu mutwe witwaje intwaro ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo atari umubare w’abarwanyi bawugize, ati: “Ahubwo ni ingengabitekerezo ya jenoside FDLR yimakaza.”
Yatanze urugero ku muyobozi w’abarwanyi ba FDLR, Pacifique Ntawunguka uzwi nka Gen. Omega. Gen. Kabarebe yavuze ko yamuhamagaye ku murongo wa telefone mu mwaka w’2009, amusaba gutaha mu Rwanda, undi amusubiza ko azataha mu gihe nta Mututsi uzaba akiri muri iki gihugu. Na we ngo yamusubije ko azapfa atakigarutsemo.
Nk’uko yabivuze kenshi, Gen. Kabarebe yashimangiye ko FDLR idashobora gutera u Rwanda, icyakoze n’ubwo bimeze bityo, ngo ni nka kanseri ikwiye kuvurwa hakiri kare itarakwirakwira mu mubiri.
Yagize ati: “FDLR ntishobora gutera u Rwanda ngo igire agace yigarurira. Ariko kuko ari nka kanseri ntabwo twayifata nk’aho itariho. Kanseri kugira ngo idateza ikibazo uyivura igifata umubiri, ntuyireka ngo ibanze iwukwirakwiremo.”
U Rwanda rwemeza ko FDLR yifatanya n’ingabo za RDC kandi igafashwa n’iki gihugu cy’abaturanyi. Uyu mutwe witwaje intwaro uri mu mpamvu nyamukuru umubano w’ibihugu byombi utameze neza muri iki gihe.


