General Kainerugaba yatangaje ko ateganya gusura ‘intwari’ Putin

Sangiza iyi nkuru

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni usanzwe ari n’umujyanama we wihariye mu bikorwa byihariye by’igisirikare, General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganya gusura intwari ye, Vladimir Putin uyobora u Burusiya.

General Kainerugaba yatangaje ko nyuma y’aho azasura Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, akazajyayo gushaka uko intambara ‘y’ubusazi’ iki gihugu kimazemo umwaka yarangira.

Uyu musirikare yagize ati: “Vuba ndatangira uruzinduko rwanjye rukomeye mu bihugu byo mu majyaruguru. Nzatangira nsura intwaro yacu y’Umurusiya, Vladimir Putin. Nzanasura Nyakubahwa Zelensky, Perezida wa Ukraine. Ni cyo gihe ngo tushyire iyi ntambara y’ubusazi ku iherezo!”

Gen. Kainerugaba asanzwe agaragaza ko ashyigikiye intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine guhera muri Gashyantare mu mwaka ushize. Gusa guverinoma ya Uganda yo igaragaza ko nta ruhande ibogamiyeho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *