Umugaba Mukuru w’ingabo za M23, General Sultani Makenga, abinyujije mu mujyanama we Bahati Erasto, yahishuye ikimenyetso cyatumye abategetsi bo muri Repubulika ya demukarasi ya Congo barimo Perezida Félix Tshisekedi bacururuka, bakemera ko uyu mutwe witwaje intwaro atari uw’Abanyarwanda n’Abagande.
Nk’uko byemejwe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, Bahati yahishuye iki kimenyetso ubwo yaganirizaga abaturage bo mu gace ka Mushaki muri teritwari ya Masisi, avuye ku biro bya Gen. Makenga biherereye muri teritwari ya Rutshuru.
Bahati yasobanuriye Abanyamushaki ko Leta bahanganye na yo bafitanye amasezerano menshi. Ati: “Ubutegetsi buhari, Perezida akimara kujaho, yavuganye na General Makenga, aramubwira ‘Nagiyeho, none ibibazo byanyu nzabikemura.’ Ni ko Perezida yatubwiye turi Sabyinyo, ni ko yabwiye Afande. Ukwezi kurashira, umwaka urashira, imyaka ibiri irashira, ntiyigeze abikemura.”
Ubwo Tshisekedi atakemuraga ibibazo bya M23, nk’uko Bahati akomeza abisobanura, ngo ni bwo ubuyobozi bw’uyu mutwe bwohereje intumwa i Kinshasa kugira ngo zigeze kuri Tshisekedi ibibazo byose bufite. Ati: “Itari 01/10/2020 hagiyeyo Colonel Castro na SG witwa Benjamin Mbonimpa na Lawrence, ni Umuluba ni mwene wabo wa Tshisekedi.”
Bahati yavuze ko ubwo izi ntumwa zari i Kinshasa, zaganiriye na Tshisekedi n’abandi bayobozi benshi bashoboka bo muri Leta, bazibwira ko bivugwa ko M23 ari Abanyarwanda n’Abagande. Ngo bagize bati: “Abantu benshi baravuga ko muri Abanyarwanda n’Abagande, none muzane liste y’abantu 6000, tubishyire mu mashini, turebe niba koko abo bantu barabaye muri FARDC.”
Umujyanama wa Gen. Makenga akomeza ati: “Ya liste turayitanga, tumaze kuyitanga, barareba, basanga muri ba basirikare bacu hari abo turi kumwe mu ishyamba muri Sabyinyo bagihembwa amafaranga, amafaranga yabo asohoka. Turi kumwe muri Sabyinyo, ariko kuri liste amafaranga yabo arasohoka, bariya ba General bari kuyarya. Akaba ari Captain muri M23, wajya kureba muri Leta ugasanga baramuporomotinze, ni Major ariko barangiza bakabirinduka, bakatwita abanyamahanga.”
Tshisekedi amaze kureba urutonde rw’aba basirikare, ngo yemeye ko M23 igabanywamo imitwe ibiri y’ingabo, umwe w’izimurinda wagombaga gukorera i Kinshasa, kandi ingengo y’imari yari kuzifashishwa muri iki gikorwa na yo yari yarateganyijwe. Ati: “Turangije kumvikana, abantu bacu bari i Kinshasa, ku itariki 8/11/2021 baradutera, ni bwo mwumvise turasa Chanzu, turasa na Runyoni.”
Bahati avuga ko M23 yarashe Chanzu na Runyoni kugira ngo yereke Leta ya RDC ko igihari, kandi ngo yateganyaga gusubira mu birindiro bya Sabyinyo yari imazemo imyaka 5. Gusa ngo Leta yakuye ingabo mu bice bitandukanye by’igihugu kugira ngo bahangane, aho kubahiriza ibyo impande zombi zari zumvikaniye i Kinshasa.

Museveni yahamagaye Gen. Makenga
Bahati yasobanuye ko uguhangana kw’impande zombi kwatumye abarwanyi ba M23 bafata ibice birimo Bunagana na Rwankuba. Icyo gihe Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, ngo yahamagaye Gen. Makenga, amusaba gusubira inyuma.
Ati: “Intambara tuyijamo, turamanuka tugera Bunagana, tugera Rwankuba, Perezida wa Uganda ahamagara Afande, ahamagara General Makenga, aramubwira ‘Rero, aho mugeze musubire inyuma, Tshisekedi yemeye ko ari buganire namwe. Musubire inyuma, muhagarare Bugusa, nimumara gusubira inyuma, turaganira.’ Dusubira inyuma, abantu bagiye mu mishyikirano, ha handi twasubiye inyuma barongera baradutera.”
Bahati yamenyesheje aba baturage ko M23 iharanira amahoro, abasaba gufasha uyu mutwe kugera ku ntego, cyane nk’abasore babyifuza ko bawiyungaho mu kurwanirira uburenganzira bw’Abanyekongo.
Yavuze ko ubundi butumwa Gen. Makenga yamuhaye ari ugusaba abatuye Masisi barimo n’aba Mushaki kwirinda ivangura, bakabana mu mahoro, nta muntu ubangamira undi. Yabijeje kubarindira umutekano, kandi ngo bagomba kwishyira bakizana, bagakomeza ibikorwa byabo.


