General Takirwa yasabye abaganga kutavura abarwayi basambana bahuje ibitsina

Sangiza iyi nkuru

Umugaba wungirije w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Maj. Gen. Francis Takirwa yasabye abaganga n’abaforomo kutongera kuvurira mu mavuriro ya Leta abasambana bahuje ibitsina.

Ubwo yashyikirizaga ubuyobozi bw’akarere ka Mbarara ibikorwaremezo bishya tariki ya 5 Gashyantare 2023, Maj. Gen. Takirwa yavuze ko bikabije kubona abaryamana bahuje ibitsina, by’umwihariko abagabo, bajya kwivuza uburwayi bwo kwiyitumaho bufitanye isano n’ubuzima biyemeje kubamo.

Nk’uko Daily Monitor ibivuga, Maj. Gen. Takirwa yagize ati: “Ntimugakoreshe amavuriro yacu muvura abaryamana bahuje ibitsina. Umuntu araza na za pamper ziva, ngo arashaka kuvurwa kubera yafashe icyemezo nk’aho nta bwenge afite. Ibi birakabije kandi ntibikwiye.”

Maj. Gen. Takirwa yavuze ko bikwiye ko ibikorwa by’abaryamana bahuje ibitsina birwanywa, kuko ngo bitandukanye na kamere ya muntu. Ati: “Umuntu araza, agatangira gukora ibintu biteye isoni, bitari ibya kamere, bitari ibya Afurika, maze mugaceceka.”

Uyu musirikare yasobanuye ko ibyo kuryamana kw’abahuje ibitsina bamwe bita ‘ubutinganyi’ n’imbwa itabikora. Ati: “Ibintu n’imbwa uhera ibiryo ku butaka itakora ariko wowe ufite ubwenge, urira ku isahani, ukabikora. Biteye isoni. Imana iri hafi kuduhana, kandi mwitegure.”

Maj. Gen. Takirwa ahuje igitekerezo na bamwe mu badepite mu nteko ishinga amategeko ya Uganda, guhera kuri Perezida na Visi Perezida wayo. Bo baherutse gusaba Leta gukora iperereza ku bakomeje kwamagana uyu muco, by’umwihariko mu bigo by’amashuri, bagakurikiranwa n’ubutabera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *