Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Miyove hamwe n’abanyeshuri 5 biga muri iki kigo bari mu maboko y’ubutabera aho bakatiwe igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside.
Iri tabwa muri yombi ryabo ryaje nyuma yo ku itariki ya 2 Werurwe 2016, ubwo muri iki kigo cy’amashuri cya Miyove giherereye mu murenge wa Miyove mu karere ka Gicumbi inyandiko mpimbano (Tract), yari ku rupapuro rwo mu ikaye, ikaba yarahemberaga ingengabitekerezo ya Jenoside.
Iyi nyandiko idasinye ntiyagaragaje uwayanditse, ariko igaragaza gusa ko nyiri kuyandika (bishoboka ko ari umunyeshuri), adashaka Abatutsi bigana(anavuga mu mazina) kubera ko ngo ari abajura.
Nyiri kwandika iriya nyandiko, yavugaga kandi ko “bagomba [Abututsi] kugendana nibyabo byose ntitubashaka birarenze pee!! niba bitabaye ibyo umwe muri bo azabera undi igitambo.”
Iyo nyandiko ikiboneka, ku ikubitiro polisi y’u Rwanda yahise ita muri yombi abanyeshuri 8 bakekwagaho kuba ari bo bayanditse, batawe muri yombi hagendewe ku myitwarire bari basanzwe bagaragaza mu kigo harimo kuba hari abagiye mu ishuri bagaterura intebe bakanga kwicarana na bagenzi babo babita abajura.
Umuyobozi ushinzwe Amasomo muri kiriya kigo, we ngo yatawe muri yombi kubera ko yamenye mbere iby’iriya nyandiko akabihisha ntabivuge mu gihe byabonekaga ko ishobora kuba yaranditswe n’abanyeshuri.
Avugana n’Izuba rirashe, IP Gasarasi Innocent, umuvugizi wa polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru akaba n’umugenzacyaha mukuru muri iyo Ntara, yavuze ko mu iperereza ryakozwe abanyeshuri batatu babashije kurekurwa ariko hagaragara ibimenyetso bishinja abandi batanu cyo kimwe n’umuyobozi ushinzwe amasomo mu ishuri ryisumbuye rya Miyove.
IP Gasarasi avuga ko ku itariki ya 30 Werurwe aribwo bariya banyeshuri n’umuyobozi bakatiwe kuba bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe hagikusanywa ibimenyetso ngo bashyikirizwe ubushinjacyaha.
Abanyarwanda baraburirwa
Polisi iravuga ko itazihanganira buri wese uzabiba amacakubiri mu banyarwanda ‘mu buryo bumwe cyangwa ubundi’, IP Gasarasi ahamagarira abaturage kumenya ko bose ari Abanyarwanda.”
Zimwe mu ngamba polisi igaragaza ko yafashe mu rwego rwo guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside, harimo gukurikirana no guhana ababiba amacakubiri no kwigisha abaturage kudacika mo ibice nk’uko bigaragazwa n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru.
Polisi y’igihugu ishami ryo mu Ntara y’Amajyaruguru, ivuga ko umwaka ushize nta kibazo ‘gikomeye’ cy’ingengabitekerezo ya Jenoside cyigeze cyigaragara muri iyo Ntara.
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


