Abaturage b’umudugudu wa Kagarama,akagari ka Rugerero mu murenge wa Mukarange mu karere ka Gicumbi bakorewe amaterasi mu rwego rwo kurwanya isuri yabatwariraga ubutaka no kubafasha kongera umusaruro, barashimira Perezida Kagame bavuga ko yabakuye habi mu nzara yasaga n’iyahabaye akarande kubera ubutaka bwagundukaga uhinze agasarura ututamutungiye umuryango,kuri ayo materasi bagateraho n’ubwatsi bw’amatungo yabo n’umukamo ukiyongera bakanywa amata bagasagurira n’amasoko,kubunza imitima y’ikibatungira abana bigashyirwaho iherezo.
Mu kiganiro na Bwiza.com ubwo aba baturage basurwaga n’abanyamakuru baharanira kurengera ibidukikije no kurwanya imihindagurikire y’ibihe, bareba imibereho yabo nyuma y’uko babonye ibi bikorwa mu rwego rw’umushinga wa Green Gicumbi ukorera mu mirenge 9 y’aka karere, ushyirwa mu bikorwa n’ikigega cy’igihugu gishinzwe gutera inkunga imishinga irengera ibidukikije (FONERWA), bavuze ko ubutaka bwabo bwari bwarahindutse nk’ubutayu,isuri ibutwara ibwijyanira mu mibande bahinga bagasa n’abatahiye aho,ariko kuva mu ntangiriro za 2020, aho batangiye gukorerwa amaterasi y’indinganire n’ayikora,ubuzima butangiye guhinduka.
Mukadiho Donata w’imyaka 77, uvuga ko yavukiye aha muri Mukarange, akahakurira,akahashakira,akahabyarira akaba anahasaziye, yemeza ko igihe cyose babayeho ubutaka bwabo butwarwa n’isuri kubera guhanama, bakaba bataranabonaga ifumbire bashyiramo kubera kutorora,babagaho mu nzara idashira, icyo bahinze cyose ntigitange umusaruro wagira icyo ubamarira, aho Leta ihagereje uyu mushinga wa Green Gicumbi ukabakorera aya materasi,ibintu bikaba bitangiye guhinduka mu buryo bugaragara, bakabishimira cyane Perezida Kagame.
Yagize ati: “Perezida Kagame yatumaze agahinda rwose kuko nyuma yo kutubohora yabonye bidahagije aduha inka za gira inka abari aboro baba aborozi, asanga na byo bidahagije kuko nta n’ubwatsi twabonaga buhagije ngo na zo ziduhe umusaruro w’ifumbire n’amata twifuza, anabona ko ubutaka bwacu bwari bugiye gushirira mu bishanga dusigaye nko ku butayu, atuzanira uyu mushinga udukorera amaterasi y’indinganire n’ayikora.
Aho tuyaherewe muri 2020 tumaze guhingamo inshuro 3 zose, ibishyimbo n’ibirayi twahinze mbere byaduhaye umusaruro ushimishije n’ingano twahinze ubu zirashishe, zimeze neza,zigiye kwera. Ni ubwa mbere tuzaba twejeje ingano ino kandi turabyishimiye mu buryo ntagereranywa.’’

Ikindi avuga cyabazahuye ni akazi babonyemo kuko no kubona ifaranga ngo byari ingume, ayo mafaranga ngo yabakuye aho batazibagirwa, bakanavuga ko batangiye no kubakirwa ibigega bazajya bahunikamo imyaka, ugize ikibazo akagana aho yahunitse ku buryo nta ho inzara yazamenera ibageraho, uzajya agira ikibazo azajya yegera bwa buhunikiro bwe agatunga umuryango.
Ati: “Twakemuriwe n’ikibazo cy’ubukene bw’ifaranga kuko benshi bahawe akazi, ayo babonye barayikenuza,banatangira kwiga gukorana n’ibigo by’imari batari kugana mbere ntacyo bajyanayo, twubakirwa n’ubuhunkiro tutari twarigeze tubona mbere kuko no kudahunika na duke twejeje biri mu byatuzongaga, mu bihe biri imbere hehe no kuvuga ngo umuntu yashonje kuko ugize ikibazo azajya agana aho yahunitse kigakemuka, byose tukabishimira perezida Kagame udahwema kudutekerezaho uko bukeye n’uko bwije.’’
Kubyerekeranye n’akamaro aya materasi yagize ku bworozi bw’inka za gira inka bahawe ati: “Inka ntizatangaga umukamo uhagije kuko ubwatsi bwari ikibazo, ariko ubu twateye urubingo rwinshi kuri ayo materasi , ubwatsi buraboneka inka yaduhaye zikagwiza umukamo imibereho ikarushaho kuba myiza,kuko nkanjye naherukaga amata mu myaka 35 ishize,ariko ubu turayanywa n’umuryango wose tugasagurira n’isoko,mbese Kagame ntacyo atadukoreye.’’
Bavuga icyakora ko hakwiye gushakwa n’uburyo nubwo kuri aya materasi bateraho ibirayi, ibigori, ibishyimbo n’ingano, ibijumba n’amasaka byabagobokaga mu bihe bibi na byo bitakwibagirana, na byo bakigishwa kubihinga mu buryo burushaho gutanga umusaruro,nubwo bitaba biri mu byo uyu mushinga ushyize imbere ariko ntibyibagirane, bakizera ko n’iki cyifuzo kizumvwa kuko n’ibi bihingwa byari ingenzi mu mibereho yabo, n’aho bihingwa bikaba bigihingwa gakondo,hatari ku materasi, mu buryo budatanga umusaruro nk’ibi bindi.
Umuyobozi wa Green Gicumbi Kagenza JMV avuga ko imirenge 9 yose uyu mushinga ukoreramo yagezemo aya materasi, ay’indinganire akaba ari mu mirenge 6, indi ikabamo ayikora, akaba yararwanije isuri ku buryo bufatika kuko ari mu misozi miremire nta buryo bwari buhari bwo kuyirwanyaho isuri,imvura yagwa ari nyinshi ubutaka bukiroha mu gishanga gihari inzara igahora mu baturage kandi bahinga kuko n’ufumbiye iyo fumbire yagendaga yose ariko ubu byarakemutse, kwihaza mu biribwa ngo ni yo ntego.
Yagize ati: “Biratanga umusaruro ushimishije n’abaturage bamaze kubyumva neza kuko byatangiye benshi batabyumva,bumva ari ukubakatagurira imirima bari baramenyereye guhinga irambuye,ariko ubu batangiye guhindura imvugo aho baboneye akamaro kabyo n’amatungo yabo abona ubwatsi butoshye n’umukamo ukaba mwinshi,ifumbire bashyirana mu mirima n’imvaruganda ngo babashe kweza neza ikaboneka, mbese icyizere cy’imibereho myiza kirabagaragaraho,gushima kwabo gufite ishingiro.’’
Umushinga Green Gicumbi watangiye muri 2019,ushyirwa mu bikorwa mu ntangiriro za 2020,ufite intego yo gukora amaterasi 1250 muri iyo myaka yose, kugeza ubu umaze gukora 1200 arimo 600 y’indinganire na 600 yikora. Uzahakora n’ibindi birimo gusazura amashyamba, kubaka ibigega bifata amazi aturuka ku bisenge by’inzu zirimo n’iz’abaturage aya mazi yangirizaga ubutaka, kubakira imiryango itishoboye yabaga mu manegeka,n’ibindi, umuyobozi w’aka karere Nzabonimpa Emmanuel agasaba abagezwaho ibi bikorwa remezo kubigira ibyabo,bakabibyaza umusaruro wifuzwa, bigafatwa neza n’igihe uyu mushinga uzaba utakihakorera ibyo bazaba barakoranye na wo ntibizasubire inyuma.





