Gicumbi: Abakozi bane b’akarere batawe muri yombi na polisi

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu Karere ka Gicumbi aremeza ko abakozi bane b’akarere batawe muri yombi na Polisi bacyekwaho ibyaha birimo gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gukoresha inyandiko mpimbano.

Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, JMV Gatabazi wavuze ko aba bakozi bose b’akarere bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano no gukoresha nabi umutungo w’igihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Guverineri gatabazi akaba yaboneyeho gusaba abaturage bo mu Karere ka Gicumbi kutagira impungenge z’uko aba bayobozi mu karere kabo batawe muri yombi.

Abakozi batawe muri yombi bakaba bafungiye kuri station ya polisi ya Byumba ni; Kagwene Viateur wari umukozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Habyarimana Jean Baptiste,ushinzwe iterambere , amakoperative n’ubucuruzi; Mashami Protogene, ushinzwe inyubako mu karere ndetse na Mutsinzi Samuel umukozi ushinzwe imirimo rusange mu karere.

Aba bakozi 4 b’akarere bafunzwe basangamo abandi 3 bafunzwe mu cyumweru gishize, barimo Gitifu w’akarere, ushinzwe imiyoborere myiza n’umwungirije.
 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Dennis Ns./Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *