Mu karere ka Gicumbi, abanyeshuli 101 bo mu kigo cy’amashuli yisumbuye cya Kageyo bari bari mu bizamini bisoza amashuli 6 yisumbuye, bavuze ko barajwe ubusa mu ijoro ryo ku wa 16 Ugushyingo kandi bwari bucye bakora ibizamini.
Uretse kuburazwa aba banyeshuli banavuga ko bunacyeye ku wa Kane mu gitondo nabwo babujijwe kunywa igikoma, bakavuga ko ibyo byose byategetswe na Bagwire Jean d’Amour, umuyobozi w’ikigo.
[ad id=”44145″]
Bavuga kandi ko bahawe iki gihano cyo kutarya kubera ibitabo bibiri byari byabuze mu kigo, uyu yagize ati: “Bari bateguye ibiryo nuko aravuga ngo babisubizeyo kubera ko ibitabo bye twabibuze”.
Aba banyeshuli bakomeza bavuga ko ibi byabagizeho ingaruka mu ikora ry’ibizamini barimo, ati: “Ingaruka zo zirahari kuko ntabwo wakora ikizamini ushonje, niba nijoro waburaye urumva ko uba wariye rimwe mu masaha 24”.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Benihirwe Charlotte yavuze ko abayobozi babiri inyuma bagomba kubiryozwa.
Ati: “ikosa iryo ariryo ryose umuntu yakora, uburenganzira bwo guhabwa ifunguro bwo ni ndakumirwa, kuko n’ukosorwa akosorwa ariho, mbabajwe rero nuko mutaraye muhawe ifunguro ryanyu kabone nubwo tutazi icyaba kiri inyuma yabyo, .
Yakomeje avuga ko uwo muyobozi n’abandi bari bafatanyije kureberera abo banyeshuli bashyikirijwe polisi kugirango batange ibisobanuro kuri icyo kibazo bihereranye bagakora ibihabanye n’ibiteganywa n’amategeko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com
Â


