Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gicumbi kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 16 Ugushyingo 2022, bwagejeje imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi abagabo bane bo mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Murambi, Akagari ka Mvuzo, Umudugudu wa Munyinya, bakekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bikaviramo umuntu urupfu .
Abaregwa bakaba bakekwaho kuba barishe umuturanyi wabo w’imyaka 29 y’amavuko bamushinja ko yibye intama.
Ubushinjacyah Bukuru dukesha iyi nkuru buvug ko icyo cyaha bagikoze tariki ya 30 Nzeri 2022, ubwo hamenyekanaga amakuru y’uko hari umuntu wibwe intama, hagakekwa umuturanyi we, aribwo aba bagabo bagiye iwe baramufata baramukubita kugeza ubwo atagishobora guhaguruka, bamujyana kwa muganga agezeyo ahita apfa.
Mu iburana ryabo, ngo ntibemera icyaha baregwa, bavuga ko bitabaraga kuko uwo mugabo ngo yari afite umuhoro, ibyo ubushinjacyaha busanga ari uburyo bwo guhunga icyaha kuko bazi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko, kuko uwo bakubitaga yagerageje no kubahunga ariko bamwirukaho bakomeza kumukubita.
Icyaha ni kimuhama azahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi( 7.000.000 Frw), nk’uko giteganywa mu ngingo ya 121 y’itegeko no 68/2018


