Gicumbi: Haravugwa ishimutwa ry’umunyemari w’Umugande wari waje kubitsa mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umwuka utari mwiza biravugwa ko ukomeje gufata intera mu Mujyi wa Katuna, ho mu Karere ka Kabale mu gihugu cya Uganda nyuma y’aho ngo umunyemari wo muri iki gihugu ashimutiwe n’abantu bataramenyekana bitwaje intwaro ubwo yari mu Rwanda.

Uyu bivugwa ko yashimuswe ni uwitwa Justus Tweyogyere bakunda kwita Mwana Muto, akaba yakoraga akazi ko kuvunja amafaranga ku mupaka wa Katuna.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abavunjayi bo muri Katuna witwa William Asiimwe, yavuze ko Tweyogyere yashimuswe kuri uyu wa Mbere ahagana saa munani z’amanywa, akaba yashimutiwe ku ruhande rw’u Rwanda.

Umuyobozi w’Umujyi wa Katuna, Nelson Nshangabasheija, yavuze ko Tweyogyere yashimuswe akimara kubitsa miliyoni 40,000,000 z’amanyarwanda (hafi miliyoni 170 z’amashilingi) muri Banki ya Kigali, ishami rya gatuna mu Karere ka Gicumbi, ho mu Ntara y’Amajyaruguru.

Uyu Nshangabasheija nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Observer cyo muri Uganda ikomeza ivuga, yatangaje ko yakiriye telephone ya Tweyogyere arimo gusakuza atabaza ariko igahita iva ku murongomu minota mikeya.

Uyu muyobozi yongeyeho ko uwitwa Zadoki Kagyeera, ukuriye polisi ikorera ku mupaka wa Katuna, ndetse n’abayobozi baturutse mu biro by’urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI) muri Katuna, bagerageje kwambuka umupaka ngo binjire mu Rwanda bajye kureba icyabaye, ariko bakangirwa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda ku mupaka.

Naho Umuyobozi w’igipolisi cya Uganda mu Karere ka Kabale, Dickens Bindeeba, avuga ko iki kibazo bari kukivuganaho n’abayobozi b’igipolisi cy’u Rwanda kugirango gikurikiranwe.

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko Atari inshuro ya mbere umunyemari w’Umugande ashimutiwe mu Rwanda kuko ngo muri Mutarama 2013, uwitwa Dickson Tinyinondi bakundaga kwita Musalamu, nawe wari umuvunjayi ku mupaka wa Katuna, ngo yashimuswe akicirwa mu birometero 20 uvuye ku mupaka wa katuna ndetse akibwa miliyoni 200 z’amashilingi.

Havugwa n’undi Mugande witwa Elvis Akandinda wo muri kabala nawe ngo wibwe miliyoni 100 z’amashilingi akanicirwa mu Rwanda muri Gashyantare 2012.

Ibi biravugwa mu gihe muri iyi minsi umubano wa Uganda n’u Rwanda ukomeje kugaragaza ibimenyetso byo kuba utameze neza aho ibihugu byombi bishinjanya ibikorwa by’ubutasi, aha umuntu akaba yanahahera yibaza niba koko aya makuru ari ukuri, ukuntu uru rwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda rwaba rwivanze mu kibazo cy’ishimutwa ry’umuturage usanzwe kandi hari izindi nzego z’umutekano zabikurikirana nka polisi.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *