Nyuma y’uko hari amakuru agera kuri Bwiza.com avuga ko abayobozi b’utugari tugera kuri 40 two mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda, bamaze kwandika basaba gusezera ku mirimo yabo ku mpamvu zitandukanye, umuyobozi w’aka karere Mudaheranwa Juvenal we aravuga ko ataramenya umubare neza w’amabaruwa amaze kwakira, dore ko ari mu bunyamabanga bw’akarere.
[ad id=”44145″]
Mu kiganiro Mayor Juvenal yagiranye na Bwiza ku murongo wa telefone yagize ati “ntabwo ndamenya neza umubare w’amabaruwa tumaze kwakira, icyakora ni umubare udasanzwe umenyerewe kuko ni benshi basezeye.”
Yakomeje avuga ko mu mabaruwa yabashije kunyuzamo amaso harimo abanditse bavuga ko bagiye gukomeza amasomo, abanditse bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite, ariko akongeraho ko aba bayobozi babitewe no kutabasha kuzuza inshingano zabo uko bikwiye.
Yagize ati “iyo urebye umuvuduko dushaka gukoreraho, usanga abenshi muri bo badashoboye kunoza akazi kabo bashinzwe. Ubwo rero harimo abatinya bagahitamo kwegura kuko basanga tutakorana mu gihe dukorera ku muvuduko munini.”
Nubwo aba bayobozi bigoye kumenya impamvu nyayo y’ukwegura kwabo, andi makuru agera kuri Bwiza avuga ko aba bayobozi baba begujwe kubera imico yabo itanoze irimo ubusinzi n’ibindi. Ibi bikaba byaratewe n’inama y’igenzuramikorere yari iherutse kuba muri kariya karere bagasanga abenshi muri aba bayobozi bafite imikorere idahwitse.
[ad id=”44145″]
Umuyobozi w’aka karere nta cyo yatangaje ku kigiye gukorwa nyuma y’icyuho gishobora kugaragara mu buyobozi mu gihe koko abagera cyangwa basaga 40 baramutse babaye basezeye ku mirimo yabo nk’uko biri kuvugwa.
Akarere ka gicumbi, ni kamwe mu turere dufite utugari twinshi kuko gafite n’imirenge myinshi igera kuri 21.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


