Gicumbi: Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’abaturage mu gutera ibiti ku musozi wa Rwesero

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yasabye Abanyarwanda kubungabunga amashyamba ari nako bitabira gukoresha biogas kuko ihendutse kurusha gukoresha inkwi kandi ari nako amashyamba abigenderamo. Ibi akaba yabisabye ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Karere ka Gicumbi mu muganda ngarukakwezi wo kuri uyu wa Gatandatu, itariki 26 Ugushyingo, aho bateye ibiti ku musozi wa Rwesero .

[ad id=”44145″]

15231644_1232516580140354_668651517_o

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe yagarutse ku kamaro k’amashyamba, avuga ko agira akamaro kanini kuko atanga umwuka mwiza ndetse akanavamo ibikoresho dukenera gukoresha umunsi ku wundi .

cyk9-bvwiaapno3

Yakomeje avuga ko ibiti bikomeza ubutaka, bikarwanya isuri, bikavamo ifumbire ndetse bikavamo imiti itandukanye. Yakomeje agira ati: “Twitabire gutera ibiti”.

cyk-ut_xgaas4sw

Minisitiri w’Intebe Murekezi yaboneyeho gutangaza ko intego y’iki gihembwe cyo gutera ibiti ari ugutera amashyamba kuri hegitari 80,080 n’ibiti bivangwa n’imyaka kuri Hegitari 19,364. Yongeyeho ko u Rwanda rugamije kugera ku buso bw’ubutaka 30% buteyeho ibiti mu mwaka wa 2018.

[ad id=”44145″]

15182555_1232516266807052_1168594347_o

Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yakomeje ijambo rye ashishikariza Abanyarwanda bose cyane cyane abatuye mu mijyi gutekeza biogas kubera ko ngo ihendutse kurusha inkwi n’amakara. Abandi yasabye gukoresha biogas mbere y’uko asoza ijambo rye asaba Abanyarwanda gukomeza gutera no kwita ku mashyamba, ni abatuye mu midugudu n’amagereza.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
15224729_1232516406807038_1971500398_o
15205572_1232516126807066_907298439_o
15205755_1232516770140335_1589932380_o
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *