Mu Karere ka Gicumbi kuri EAR Cathedral St Paul Byumba kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024 ,habereye umuhango wo gusezera bwanyuma kuri Nyirandama Chantal uherutse kugwa mu mpanuka yâimodoka ya Coasteryabereye mu Karere ka Rulindo, yerekezaga mu Karere ka Musanze ubwo we na bagenzi be bari bitabiriye Inama yâUmuryango FPR Inkotanyi.
Urupfu rwa Nyirandama Chantal, rwiyemezamirimo wâumugore waherukaga kuzuza Hoteli mu Karere ka Gicumbi, rwashenguye benshi mu bari bamuziho kuba umwe mu bagore batinyutse umurimo bakagera ku rwego rwo gukabya inzozi zabo.
Ku Cyumweru Nyirandama yari kumwe nâabandi 27 bâabanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari mu modoka ya Coaster, ariko mu ma saa mbili zâigitondo, imodoka ita umuhanda, igusha urubavu, Nyirandama ahita apfa, mu gihe abandi barimo abakomeretse bikabije nâabakomeretse byoroheje.
Nyirandama yaherukaga kuzuza Hoteli mu Karere ka Gicumbi, ndetse ikaba yari yaranatashywe ku mugaragaro muri Kanama 2024. Abamuzi bavuga ko ayikomora ku murava no kwiyemeza byamuranze, cyane ko nta myaka myinshi yari ishize yinjiye mu ruhando rwâabikorera mu rwego rwâamahoteli aho yatangiriye kuri bicye bishoboka.
Imikorere yamurangaga ngo yatumaga nâabo bakora mu rwego rumwe barushaho kumugirira icyizere ndetse yari nâumwe mu bayobora urwego rwâamahoteli muri aka Karere, kandi ngo inkunga yaba iyâibitekerezo no mu buryo bwâamaboko byakunze kumuranga ngo ni benshi byagiye bigirira akamaro. Muri abo harimo abakozi babarirwa muri 40 yari yarahaye akazi gahoraho muri iyi Hoteli nâahandi yari ifite amashami muri Gicumbi, Gakenke na Rulindo utabariyemo nâabandi bakoraga nka ba nyakabyizi.
Nyirandama Chantal asize abana batanu bâabahungu nâumugabo we wâUmupasiteri wa EAR.
Mu buhamya bwatanzwe nâabana be mu ijoro ryo kwizihiza ubuzima bwe, bavuze ko nyina bari baramuhimbye akazina kâumujepe kubera gukora cyane kandi ibyo yateguye gukora bikagenda neza byose.
Iyo yabaga ari amasaha yo kuryama, Nyirandama we ntabwo yaryamaga atararangiza ibyo yateguye gukora kugeza abirangije.
Umugabo we, Pasiteri Mugiraneza Robert yavuze ko umugore we yari umukozi kandi yashoboraga gukora ibintu byinshi icyarimwe.
Ati :âNi umuntu twari dutandukanye cyanye kuko njyewe simbasha gukora ibintu byinshi icyarimwe ahubwo nkora kimwe nakirangiza nkakora ikindi mu gihe umufasha wanjye we yashoboraga gukora ibintu byinshi icyarimweâ.
Benshi mu baherekeje Nyirandama Chantal bagarutse ku kuba yari umukozi urangwa nâumurava mu mirimo itandukanye ndetse akaba nâumwe mu bakoreraga Igihugu batizigamye.
Nyirandama yashyinguwe mu irimbi rya Buhambe riherereye mu Kagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Byumba mu Mujyi wa Gicumbi.
Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yitabiriye umuhango wo guherekeza Nyirandama Chantal, amushimira ubufatanye yagaragaje mu bikorera ndetse no mu muryango RPF Inkotanyi.
Ati: âYagiriraga urukundo abantu bose ndetse nâumuryango RPF Inkotanyi. Nyirandama Chantal yari umuntu utangaje. Hari ibintu baba bavuga ko abantu bazagira akamaro bitagombera imyaka myinshi. Chantal we tumuziho ubushobozi bwo kugira imbaduko ubutwari ndetse nâububasha bwo guhindura abo bari kumwe. Tumuzi nkâumuntu wahoranaga imishinga kandi akayikora igatungana nezaâ.
Rucagu Boniface na we uri mu bitabiriye gusezera kuri Nyirandama Chantal, yavuze ko yababajwe nâurupfu rwe.
Ati: â Ku mugoroba wo ku wa Gatanu Chantal yari yatumurikiye igihembo yahawe na Perezida wa Repubulika yamuhaye âcertificatâ nkâigihembo cyo kuba umusoreshwa wa mbere mu Ntara yâAmajyaruguru, nuko ndamubaza nti uracyari uwa mbere? Nuko arambwira ati iyi nyubako yâiyi Hotel yatumye ndindira mu misoro ariko umwaka utaha nzongera negukane igihemboâ.



