Umuyobozi w’umuduguru wa Gashinge ho mu murenge wa Rushaki ho mu karere ha Gicumbi yasanzwe yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 KAmena, ibimenyetso bikaba byerekanye ko yarewe amabuye ndetse n’ibyuma.
Umurambo w’uyu mukuru w’Umudugudu witwa Leandre Mugarukire wasanzwe hafi y’iwe mu rukerera rwo mu gitondo cyo kuri uyu wa 11, gusa abamwishe bakaba bataramenyekana.
Gitifu w’umurenge wa Rushaki, Asaba Gahima Emmanuel yemeje iby’uru rupfu avuga ko hari gukorwa iperereza ngo habe hamenyekana ababa bakozi ibi bikorwa by’ubugira nabi.
Nubwo nta muntu uramenyekana, abatuye muri kariya gace barstunga agatoki abarembetsi ko baba ari bo babikoze ubwo nyakwigendera yari atashye mu gicuku.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Hamdun Twizeyimana yavuze ko iruhande rw’umurambo w’uyu mugabo bahasanze ikirundo cy’amabuye bigaragara ko ari yo bamwicishije.
Yakomeje avuga ko hari gukorwa iperereza ngo uwaba yakoze ibi afatwe.
Ibi bibye nyuma gato y’uko mu minsi yashize na bwo mu karere ka Rulindo na ko ko mu Ntara y’Amajyaruguru umuturage akubise mudugudu akamwica.


