Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gikonko, mu karere ka Gisagara, mu ntara y’’Amajyepfo ntibarasobanukirwa n’itegeko ry’umuryango kuko hari abazi ko iri tegeko rije gutuma abagore bigaranzura abagabo, cyangwa babasuzugura ntibabubahe cyangwa na none ugasanga abagore barigize ibyigenge, bakikorera ibyo bishakiye.
Kuba umugabo atakitwa umutware w’urugo, ibi babifata nko guhanganisha umugabo n’umugore mu rugo, kuko nta n’umwe uzumva ko ari umuyobozi w’urugo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyiraminani Yozefa, avuga ko icyo azi ku itegeko ry’umuryango ari uko umugore na we afite uburenganzira bwo kujya mu nama cyangwa mu yindi gahunda afite, atabwiye umugabo we aho agiye cyangwa ngo amusabe uruhushya, kuko na we afite uburenganzira bwo kujya aho ahaka.
Umukecuru witwa Mukangabo Anastasie avuga ko ubusanzwe umugore yubahaga umugabo we ariko ngo nyuma y’aho abagore bumviye uburinganire n’ubwuzuzanye, bahise biyumva ko hari icyo bari cyo, bityo ngo harimo n’abihandagaza bagatuka abagabo ba bo bitwaje ko bafite amategeko abarengera.
Yagize ati”mu gihe cyacu, umugore yubahaga umugabo we akamenya kumucira bugufi, akamenya ko ari inkingi y’urugo, ubu abagore b’iki gihe bateye ubwoba, bamwe bajya mu tubari bakanywa bagasinda, abandi bagatuka abagabo babo, bakabandagaza ku misozi, yewe sinabona uko mbisobanura! Ab’ubu baraca umuco rwose, mbona uburinganire icyo buvuze ari uko umugore ariwe ufite agaciro kuruta umugabo.”
Ku rundi ruhande ariko harimo abandi bo bamaze gusobanukirwa icyo itegeko ry’umuryango rivuga, urugero ni Nyandwi Samuel uvuga ko we iri tegeko ryatumye arushaho gusobanukirwa uburenganzira na we afite, kuko we iyo agize icyo agiye gukora babanza bakakiganiraho, bakabyemeranaho niba ari ibijyanye n’umutungo ntacyo ashobora gukora batabyumvikanyeho.
Aragira ati”Njyewe sinshobora kuba nagurisha itungo, isambu cyangwa se ikindi kintu icyo aricyo cyose ntamugishije inama, niyo naba nagiye mu nama na ho ngomba kugenda twabivuganyeho akaba azi aho nagiye.”
Mudahemuka Jean Damascène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gikonko, avuga ko umugabo n’umugore bose bakwiye gushyira hamwe, bakungurana ibitekerezo kugira ngo uruhare rwa buri wese mu guteza imbere umuryango rugaragare, hashingiwe ku bwenge n’impano buri muntu yaremanywe, yaba umugore cyangwa umugabo kuko bose bafite uko batekereza gutandukanye ariko iyo ibitekerezo bya bo bihurijwe hamwe bigira umumaro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Asaba abaturage kutumva ko icyo iri tegeko rigamije kugeza ubu atari uguhanganisha umugabo n’umugore, ahubwo ko ari ugutuma batahiriza umugozi umwe mu kubaka umuryango.
Itegeko ry’umuryango ryavuguruwe kugeza ubu, riha umugabo n’umugore uruhare rungana ku mitungo yabo, aho buri wese afiteho uruhare rwa 50% n’undi nawe akagira 50%, iri tegeko kandi rivuga ko umugabo atari umutware w’urugo nk’uko ubusanzwe byari bimeze ahubwo ko ari umugabo mu rugo undi akaba umugore.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Uwambayinema M.Jeanne@Bwiza.com


