Gikundiro yanyagiye Musanze FC abafana barongera baramwenyura

Sangiza iyi nkuru

Rayon Sports yagarutse iha isomo rya ruhago ikipe ya Musanze FC ari na ko ifata umwanya wa kabiri by’agateganyo muri shampiyona y’u Rwanda.

Wari umukino w’umunsi wa 16 shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Primus National League. Rayon Sports yanyagiye Musanze FC ibitego 4 kuri 1.

Ibi ibitego byatsinzwe na Mitima Isaac ku munota wa 13, Nsengiyumva Isaac wa Musanze FC yitsinda igitego cya 2 ku wa 51, Ngendahimana Eric ku wa 55, na Musa Esenu aterekamo icya 4 ku wa 71, mugihe igitego kimwe rukumbi cya Musanze FC cyari cyatsinzwe na Peter Agblevor ku munota wa 19.

Uku gutsinda kwa Rayon kwayikuye ku mwanya wa 5 ijya ku wa 2 n’amanota 31 inganya na APR n’ibitego bazigamye, inyuma ya AS Kigali ifite 33.

Iyi ntsinzi kandi ihaye Rayon sports icyizere cyo kugaruka mu makipe ahatanira igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *