abo_mu_nzego_zitandukanye_bari_bahari.jpg

Gisagara: Abarokotse jenoside batewe impungenge n’abayikoze bagifite ingengabitekerezo yayo

Sangiza iyi nkuru

Abarokokeye jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Gisagara mu majyepfo y’u Rwanda batewe impungenge n’abayikoze bagifite ingengabiterekerezo yayo n’amacakubiri.

Izi mpungenge zagaragajwe na Buhura Pierre Célestin wari uhagarariye imiryango y’Abatutsi bazize jenoside bashyinguwe mu rwibutso rwa Kabuye, ubwo yari mu muhango wo kubibuka wabaye kuri uyu wa 23 Mata 2022.

Muri uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye, intumwa za rubanda, abaturage barimo imiryango y’abazize jenoside n’inzego z’umutekano, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 38 muri uru rwibutso; irimo 35 yimuwe n’indi 3 mishya yabonetse.

Habayeho kandi igikorwa cyo kunamira no gushyira indabo ku mva ishyinguwemo abazize jenoside mu rwibutso rwa Kabuye, mu rwego rwo kubaha icyubahiro.

Buhura mu ijambo rye, yagize ati: “Bariya rero bahamwe n’ibyaha bya jenoside, bagafungwa bakaba barangije imyaka 30, abo bantu ntabwo ari ko bose bahindutse. Harimo abagiye kurangiza ibihano ariko si ukuvuga ngo umutima wabo warahindutse ngo baricujije.”

Akomeza asobanura ati: “Ni yo mpamvu rero nibagaruka muri sosiyete batarakize, iyo ndwara y’amacakubiri urumva ko ni nk’uburozi bugarutse buje kumenwa muri sosiyete. Ni yo mpamvu rero biteye impungenge ariko nta kundi byagenda, barangije igihano cyabo, bagomba kugaruka muri sosiyete ariko hari ibindi bibazo bishobora kuvuka byiyongera ku byari bihari.”

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme yasabye abakoze jenoside kwifatanya n’abayikorewe kubaka igihugu kizira amacakubiri. Yagize ati: “Ubundi ntibari bakwiye kubabarirwa ariko Leta kugira ngo ifashe u Rwanda n’Abanyarwanda, yahisemo gutanga imbabazi, abacitse ku icumu bahisemo gutanga imbabazi. Twabonye ko ntacyo twahindura ku byatubayeho, ahubwo twiyemeza guhindura ibyo dushoboye ari byo by’uyu munsi n’ejo hazaza.”

Urwibutso rwa jenoside rwa Kabuye rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 40.
meya.jpg
abo_mu_nzego_zitandukanye_bari_bahari.jpg
1-15.jpg
umuyobozi_wa_ibuka_muri_gisagara.jpg
hashyinguwe_mu_cyubahiro_imibiri_38.jpg
ku_mva_ishyinguwemo_abazize_jenoside_hashyizwe_indabo.jpg
2-19.jpg
abanyeshuri_na_bo_bari_bitabiriye_iki_gikorwa.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Gisagara: Abarokotse jenoside batewe impungenge n’abayikoze bagifite ingengabitekerezo yayo
    Halya ikigero cy’ubwiyunge kiri ku ruhe rugero muri kariya karere? Baracyavuga “imilyango y’abatutsi” ko ihanganye n’abandi bagifite ingengabitekerezo! Halya ubwo abo bantu bariyunze? Birasa n’aho ubwoko bwavuye mu irangamuntu gusa. Mu mitima no mu bikorwa – nk’ibirori byo kwibuka – irondakoko likabije liragaragara!

  2. Gisagara: Abarokotse jenoside batewe impungenge n’abayikoze bagifite ingengabitekerezo yayo
    Halya ikigero cy’ubwiyunge kiri ku ruhe rugero muri kariya karere? Baracyavuga “imilyango y’abatutsi” ko ihanganye n’abandi bagifite ingengabitekerezo! Halya ubwo abo bantu bariyunze? Birasa n’aho ubwoko bwavuye mu irangamuntu gusa. Mu mitima no mu bikorwa – nk’ibirori byo kwibuka – irondakoko likabije liragaragara!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *