Gisagara: Hatangijwe Panafrican Movement mu karere

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa gatanu 18/11/2016 habaye inama ku Karere yo gutangiza Panafrican Movement. Inama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, RUTABURINGOGA Jerome. Umushyitsi mukuru yari Dr NKULIYINGOMA James akaba ari Komiseri ushinzwe itangazamakuru, ubugeni n’umuco . Inama yitabiriwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, ab’Utugari, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abayobozi b’ibigo nderabuzima n’ibitaro, abahagarariye amadini n’amatorero, Inzego z’umutekano, abahagarariye Inama y’Igihugu y’abagore, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, abikorera, JADF, abahagariye Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga, abakozi b’Akarere bakorera ku Karere, Abakozi bashinzwe irangamimerere mu Mirenge.

[ad id=”44145″]

Nyuma yo gusobanura imvano ya PAM Rwanda n’icyerekezo cy’u Rwanda mu rwego rwa PAM, abitabiriye inama bagasaba ibisoanburo kandi bakabihabwa bakanatanga ibitekerezo kandi bakabishima, hatangijwe ku mugaragaro PAM mu Karere ka Gisagara. Hakozwe amatora ya Komite y’agateganyo ya PAM mu Karere ka Gisagara.

Hatowe:

– Perezida: BYUK– USENGE Jimmy Christian

– Visi Perezida: KABOGORA Jacques

– Umunyamabanga: MUKAGASANA Annonciata

– Komiseri ushinzwe ubukangurambaga: UWIMANA Bosco

– Komiseri ushinzwe ihererekanyamakuru: MUNYENTWALI Cyprien

– Komiseri ushinzwe uburinganire n’Abagore: UMBEREYIMFURA Goretti

– Komiseri uhagarariye urubyiruko: BAMPIRE Clementine


Komiseri uhagarariye abafite ubumuga: NKUSI Callixte

Intumwa ya Panafricanism yo ku rwego rw’Igihugu ari nawe mushyitsi mukuru yashimye igikorwa cy’amatora, ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nka Chairman wa PanAfrican Movement.

[ad id=”44145″]

Umuyobozi w’Akarere yashoje inama asaba abitabiriye kugira icyerekezo, bagakomeza kwihesha agaciro baranganjwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *