Gisagara: Umugabo aracyekwaho kwica umugore we

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umugabo witwa Mpakaniye Emmanuel, ukomoka mu murenge wa Mugombwa mu karere ka Gisagara, Intara y’Amajyepfo ucyekwaho kwica umugore we, Nabanjye Angelique.

Abaturanyi b’uyu muryango batangaza ko uyu mugore wishwe bumvise atabaza ahagana saa yine n’igice z’ijoro ryo ku wa 12 Ukwakira 2019, batabara atarashiramo umwuka ariko bigakekwa ko umugabo we yaba yakubise umutwe we ku nzu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mukomacara, Butera Theogene, avuga ko uyu mubyeyi atahise ashiramo umwuka, bigacyekwa ko umutwe we wakubiswe ku kibambazi cy’inzu.

Yagize ati “Bagezeyo basanga umudamu atarapfa, ariko mu minota mike yahise ashyiramo umwuka. Nta kintu twasanze yamukubitishije, ariko mbere y’uko apfa yatubwiye ko yamukubise umutwe ku nzu. Twaketse ko uko kumukubita umutwe ku nzu, aribyo byamuviriyemo gupfa”.

Akomeza avuga ko yitabye Imana ubwo abaturanyi bageragezaga gushaka uko bamugeza kwa muganga.

Umuryango utangaza ko umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Kibirizi. Mpakaniye Emmanuel akaba yatawe muri yombi afungirwa kuri RIB sitasiyo ya Muganza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *